RFL
Kigali

Snapchat yafunze burundu konte ya Trump nyuma ya Facebook, Twitter na Youtube zahagaritswe

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:14/01/2021 15:48
0


Nyuma y’imyigaragambyo yabaye kuwa 6/01/2021 y'abashyigikiye bwana Trump, nawe akanyuza ku mbuga ze ko abishimiye ndetse anabakunda, ubu butumwa bwahise busibwa, gusa nyuma yaje no guhagarikirwa inkuta ze zose mu rwego rwo kwirinda ubundi nk'ubu. Kuri ubu urubuga rwa Snapchat rwatangaje ko rwahagaritse burundu konte ya Trump.



Kuwa 6 Mutarama 2021, nibwo muri Amerika habaye imyigaragambyo y'abashyikiye bwana Trump umaze imyaka igera kuri 4 ayobora iki gihugu ariko akaba yariyamamarije manda ya 2 akaza gutsindwa na Joe Biden ugiye kujya ku butegetsi kuri uyu wa 20 Mutarama 2021. Gusa ku ruhande rw'abashyigikiye Trump ntabwo baremera ko umuntu wabo yatsinzwe amatora.

Iyi myigaragambyo yabereye ku nyubako ya Capitol, nyuma yuko iba, Trump yashimagije abamushingikiye ndetse anavuga ko bakunda igihugu cyane abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze. Yaje guhabwa igihano n’ubuyobzoi bw’izi mbuga nkoranyambaga zirimo Facebook, Twitter na Youtube cyo kumara amasaha make atazikoresha, gusa igihe cyarashize n’ubundi arakomeza arisanzura.

Urubu rwa Snapchat rwahagaritse burundu konte ya Donald Trump 

Ibi byatumye izi mbuga nkoranyambaga zimufatira umwanzuro wo kuzamudohorera amaze gutanga ubutegetsi kuwa 20 Mutarama 2021 mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’ibihuha cyangwa kuba yazikoresha akangurira abantu gukomeza kwigaragambya.

Gusa ku munsi wo kuwa 13 Mutarama ubuyobozi bw’urubuga rwa snapchat bwatangaje ko igihe rwari rwihaye cyavuyeho ahubwo ko bagiye gusiba burundi konte ya Perezida Donald Trump.

Umuvugizi w’iki kigo cya snapchat aganira na CNN yagize ati ”Mu cyumweru gishize twatangaje ko konte ya Perezida Trump iba ihagaritswe, twari turi kureba icyemezo kirambye kiri mu nyungu z’umuryango mugari w'abakoresha snapchat”.

Uyu muvugizi yunzemo agira ati ”Mu nyungu z’ubusugire bwa rubanda, hagendewe mu gukwirakwiza ibihuha kwe, imbwirwa ruhame zibiba urwango n’ihohotera binyuranye n'amahame yacu, twafashe umwanzuro wo gusiba konte ya Trump burundu”.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND