RFL
Kigali

Zayn Malik wahoze mu bagize One Direction mu munyenga w’urukundo na Gigi Hadid ku isabukuru ye y’imyaka 28

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:14/01/2021 10:50
0


Umuhanzi Zayn Malik wamenyekanye cyane ubwo yaririmbaga mu itsinda rikomoko mu Bwongereza ryitwa One Direction, yizihije isabukuru ye y’imyaka 28 mu munyenga w’urukundo n’umunyamideli Gigi Hadid.



Ibi birori byo kwizihiza isabukuru ya Zayn Malik byateguwe n’umukunzi we Gigi Hadid, aho yatumiye inshuti ze nkeya mu rugo rwabo ruherereye mu mujyi wa New York. Gigi Hadid mu gutegura ibi birori yirinze kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 dore ko abashyitsi be batarengaga 10.

Zayn Malik wari wibereye muri studio ari gutegura album ye yitwa Evermore ntiyari abizi ko umukunzi we Gigi Hadid yamuteguriye ibirori by’isabukuru ye y’imyaka 28. Ubwo yageraga mu rugo Zayn Malik yatunguwe no gusanga bamwiteguye ndetse bamuririmbira.

Inzu yose yari itatswe na 'Ballon' ziri mu mabara atandukanye yiganjemo umutuku, ubururu n’umuhondo. Abatumirwa bose Gigi Hadid yari yatumiye bari bambaye ingofero ziriho ifoto ya Zayn Malik wujuje imyaka 28.


Gigi Hadid w’imyaka 25 umunyamideli ukomeye mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntiyatanzwe mu kwerekena uko ibi birori byagenze, yifashijije imbuga nkoranyambaga yerekana amafoto yabo we n’umukunzi we Zayn Malik wari warenzwe n’ibyishimo.

Urukundo rw'aba bombi rwatangiye mu mwaka wa 2015 ubwo hatangiye kugaragara amafoto yabo bari kumwe, nyuma Zayn Malik yakoresheje Gigi Hadid mu mashusho y’indirimbo ye Pillow Talk, aho yateraga umutoma uyu munyamideli.

Ibi birori bibaye nyuma y’amezi macye iyi couple yibarutse imfura yabo y’umukobwa bibarutse mu kwezi kwa 9 umwaka ushize wa 2020. Umwana wabo bakaba baramwise Dorothea izina bamuhaye barikuye kuri nyirakuru wa Zayn Malik.

Src:www.dailymail.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND