RFL
Kigali

Maj. Gen. Mubaraka Muganga yagizwe Perezida wa APR FC

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/01/2021 10:28
0


Ikipe y'umupira w'amaguru y'ingabo z'igihugu 'APR FC' yashyizeho komite nshya iyobowe n'uwari Visi-Perezida, Afande Mubaraka Muganga wagizwe Perezida mushya asimbuye kuri uyu mwanya Lt. Gen. Jacques Musemakweli, akaba yungirijwe na Brg.Gen. Philemon Bayingana.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Mutarama 2021, ku cyicaro cy'ikipe ya APR FC giherereye ku Kimihurura habereye umuhango wo kumurikira itangazamakuru Komite nshya ya APR FC iyobowe na Maj. Gen. Mubaraka Muganga.

Maj. Gen. Mubaraka Muganga wari umaze imyaka 15 ari Visi Perezida w'iyi kipe, yagizwe Perezida mushya asimbuye Lt. Gen. Jacques Musemakweli wari umaze iminsi atagaragara cyane mu bikorwa bitandukanye by'iyi kipe.

Hari hashize iminsi bivugwa ko Afande Mubaraka yasimbuye Musemakweli kuri uyu mwanya, kubera ko ariwe wagaragaraga cyane mu bikorwa byinshi bya APR FC, gusa ubuyobozi bwahakanye aya makuru bwivuye inyuma.

Brg.Gen. Philemon Bayingana wayoboye ikipe ya Marines FC, niwe Visi Perezida mushya wa APR FC asimbuye Afande Mubaraka wabaye Perezida mushya w'iyi kipe.

Michel Masabo niwe wagizwe umunyamabanga mushya wa APR FC, asimbuye Afande Sekaramba Sylvestre wagiye hanze mu butumwa bw'igihugu. Ni mu gihe Lt.Col Emmanuel Rutebuka yagizwe umubitsi w'iyi kipe.

Ubuyobozi bwa APR FC bwasobanuye ko iyi komite nta manda ifite kubera ko ishobora guhinduka isaha n'isaha kubera bakunze koherezwa hanze mu butumwa bw'igihugu.

KOMITE NSHYA YA APR FC:

Perezida: Maj. Gen. Mubaraka Muganga

Visi Perezida: Brg.Gen. Philemon Bayingana

Umunyamabanga: Michel Masabo

Umubitsi:  Lt.Col Emmanuel Rutebuka

Afande Mubaraka Muganga yasimbuye Afande Jacques Musemakweli ku buyobozi bwa APR FC

Afande Mubaraka asanzwe agaragara cyane mu bikorwa bitandukanye bya APR FC

Afande Sekaramba wagiye hanze mu butumwa bw'igihugu yabonye umusimbura





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND