Uwihirwe Yasipi Casimir wari uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Africa Calabar 2020 yagizwe Ambasaderi w'Ubukerarugendo muri Leta ya Cross River muri Nigeria. Iyi Leta ifite umujyi witwa Calabar ufatwa nk'ubukerarugendo bwihariye muri Nigeria.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Mutarama 2021, abategura irushanwa rya Miss Africa Calabar batangaje ko bamaze gushyiraho ba Ambasaderi babiri b'Ubukerarugendo Uwihirwe Yasipi Casimir ukomoka mu Rwanda na Jasinta Makwabe wo muri Tanzaniya. Bavuze ko aba bakobwa bashyizweho mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bwaho.
Mu bandi bakobwa bahawe ibihembo byihariye barimo Michelle Ange Minkata wahize abandi, kubera afite impano idasanzwe ‘Most Talented’ na Leboh Moje wahize abandi mu kumurika imideli ‘Special Award Top Model’ l.
Irushanwa rya Miss Africa Calabar ryasojwe tariki 30 Ukuboza 2020 ryegukanwa n'umunya-Tunisia Sarra. Wagaragiwe na Ndah Gift-Eno wo muri Nigeria wabaye igisonga cya mbere naho Julita Kitwe Mbandula wo muri Namibia yabaye igisonga cya kabiri.
Uwihirwe Yasipi wagizwe Ambasaderi muri Leta ya Cross River muri Nigeria, yanahize abandi mu gukora imyitozo (Sports Princess).
Yasipi kandi yabonetse mu bakobwa batanu bavuyemo uwegukanye ikamba rya Miss Africa Calabar 2020. Ibirori byo guhitamo umukobwa wegukana ikamba byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Byarimo abantu bafite aho bahuriye n’iri rushanwa. Nta mufana wahabonetse.
Iri rushanwa ryasorejwe muri Leta ya Cross River yo muri Nigeria ifatwa nk’igicumbi cy’ubukerarugendo muri iki gihugu. Iyi Leta ni nayo isanzwe itegura iri rushanwa.
Uwihirwe Yasipi Casimir wari uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya Gatatnu yabanje kuboneka mu bakobwa 12 bageze mu cyiciro cya nyuma anaboneka mu bakobwa batanu bavuyemo Miss Africa Calabar 2020.
Iri rushanwa ryari rihatanyemo abakobwa bo mu bihugu 20 barimo Amel Kader (Aligeria) Olebogeng Moje (Botswana) Michèle Ange Minkata (Cameroon) Fanelie Riziki (RDC) Mekilt Tezera (Ethiopia), Fairuza Nabia Sulleman (Ghana), Tacy Gemma A. (Kenya) na Vuyiswa Tonono (Malawi).
Hari kandi Soukaina Chouad (Morocco) Julita Kitwe Mbangula (Namibia), Hani Abdi Gass (Somalia), Mosiah Tau (South Africa), Alice Iullo (South Soudan), Jasintia MAKWABE (Tanzania), Brenda KANKOUE-AHO (Togo), Sarra Sellimi (Tunusia), Hannah Chiwenda (Zambia), Ashley Morgen (Zimbabwe).
Uyu mukobwa yagaragaje ibyishimo avuga ko yiteguye kugaragaza itandukaniro n’abandi bakobwa begukanye ikamba rya Miss Africa Calabar. Yavuze ko atari afite icyizere cy’uko ari we wegukana ikamba, kandi ko yatunguwe nyuma y’uko Akanama Nkemurampaka kemeje ko ari we wegukana ikamba.
Sarra wegukana ikamba yagaragaje imodoka yo mu bwoko bwa SUV yahembwe nk’igihembo gikuru arashima. Yanahawe amafaranga ibihumbi 50 by’amadorali
Sarra Sellimi wo muri Tunisia yambitswe ikamba asimbura umunyakenyakazi Irenge Ng’endo Mukii wari umaze umwaka afite ikamba.
Yasipi Casimir yagizwe Ambasaderi w'ubukerarugendo muri Leta ya Cross River muri Nigeria
TANGA IGITECYEREZO