Kigali

Mugisha Moise ugifitanye amasezerano na SACA, arashinjwa guta akazi no kwigumura

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/12/2020 11:04
0


Nyuma y'uko umukinnyi w'ikipe y'igihugu mu gusiganwa ku magare, Mugisha Moise yanditse ibaruwa isesa amasezerano n'ikipe akinira ya SACA Team, kubera ibibazo yagiranye n'umutoza wayo, iyi kipe agifitiye umwaka w'amasezerano iracyamufata nk'umukinnyi wayo, ahubwo ikaba imufata nk'uwigumuye kubera ko ataza mu kazi.



Mu butumwa umuyobozi wungirije mu ikipe ya SACA, KAYIHURA Fleur yatanze, INYARWANDA ikaba ifite kopi yabwo, yasobanuye ko ikibazo cya Mugisha Moise bakizi kandi hashize amezi atatu baragikemuye, ahubwo bibaza impamvu azuye ibyarangiye mu mezi atatu ashize.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Mugisha kuva yajya mu myitozo y'ikipe y'igihugu yiteguraga Grand Prix Chantal Biya, ndetse na nyuma yaho irushanwa risojwe anaryegukanye atigeze agaruka mu myitozo y'ikipe ye ya SACA, ahubwo batungurwa no kumva ko ashaka gusesa amasezerano.

Ubutumwa bw'umuyobozi wungirije wa SACA, buragira buti:

1. Mugisha Moise avuga ko atakiri umukinnyi wa SACA, ese bihagaze bite?

Mugisha Moise ni umwe mu bagize ikipe y’umukino w’amagare ya SACA, afitanye amasezerano na SACA kugeza kuwa 31 Ukuboza umwaka wa 2021,

Nk’undi mukinnyi wese ugize ikipe ya SACA, Mugisha Moise ahabwa ibikenerwa byose harimo ibikoresho ndetse n’uburyo bumufasha kubaho neza yaba mu gihe ari mu myitozo ndetse no mu kindi gihe gisanzwe hagendewe ku mategeko agenga ikipe ya SACA.

Intego n’intumbero bya SACA ni ugutoza no kubaka ubushobozi bw’abana b’abanyarwanda bafite inzozi zo gutera imbere no guhatana mu mukino w’amagare ku rwego mpuzamahanga,

Ibyo byagezweho binyuze mu buryo butandukanye harimo nko ; gutanga ibikoresho byose bikenewe kandi bigezweho byifashishwa mu mukino w’amagare, guhugura abakinnyi mu ndimi, guha abakinnyi amahirwe yo kwitoreza mu bindi bihugu byateye imbere mu mukino w’amagare ku rwego rw’isi ndetse no gukina amasiganwa mpuzamahanga ku mugabane wa Africa ndetse n’i Burayi.

Ikibazo cyaba hagati y’abanyamuryango babiri bagize ikipe, ntigishobora kugira ingaruka ishingiye ku masezerano hagati y’umunyamuryango ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe, SACA nk’indi miryango yose, iyoborwa n’amategeko n’amabwiriza, iyo habayeho ikibazo hagati y’abagize umuryango ubuyobozi bw’ikipe nibwo bucyemura icyo kibazo hagendewe ku mategeko agenga ikipe, Mugisha Moise nawe ni umwe mubagize umuryango wa SACA bityo agomba kujyendera no kubaha ayo mabwiriza.

Mugisha Moise ni umukinnyi mwiza, twishimira imbaraga n’umusaruro we kandi tumwifuriza iterambere nk’uko tubwifuriza buri mukinnyi wese wa SACA, turi ikipe itumbereye intsinzi no gukorera hamwe bibyara umusaruro wa twese.

2. Nk’ubuyobozi bwa SACA mwaba muzi ikibazo avuga ko yagiranye n’umutoza Adrien ?

Yego turakizi, habayeho amakimbirane hagati yabo bombi ariko ibyo byabaye hashize amezi atatu, bikiba ubuyobozi bw’ikipe bwarabikurikiranye ndetse bunafatira ibihano abagaragayeho amakosa hagendewe ku mategeko egenga ikipe.

Nk’uko mubizi mu makipe hafi ya yose ya siporo bitewe n’imiterere yo guhatana ndetse n’intumbero zinyuranye birashoboka ko habaho amakimbirane hagati y’abakinnyi, ibi ni ibisanzwe ndetse no mu yandi makipe ku isi hose ndetse no mu yindi miryango itandukanye.

Igitutu ku bakinnyi n’amakipe bamaze gutera imbere biri mu by’ingenzi ubuyobozi bw’ikipe bubereyeho gufasha kugira ngo abakinnyi barusheho kuzamuka mu ntera.

Kuva Mugisha Moise yajya mu myitozo y’ikipe y’igihugu bitegura amarushanwa ya Chantal Biya mu gihugu cya Cameron ndetse no kugaruka kwe nyuma yo gutwara iryo rushanwa ntago yigeze agaruka mu myitozo y’ikipe ye SACA, ntiyigeze yitozanya n’ikipe mu byumweru byashize, nti twumva amakimbirane yaba yarongeye kubaho kuburyo Mugisha Moise yagarura ikibazo cyabayeho mu mezi atatu ashize ndetse cyamaze no gucyemurwa.

Magingo aya uyu mukinnyi uheruka kwegukana iruishanwa rya Grand Prix Chantal Biya, avuga ko nta kipe afite kandi agifite amasezerano y'umwaka n'ikipe ya SACA azarangira mu Ukuboza 2021.

Umuyobozi w'ungirije wa SACA, Fleur Kayihura yatanze ubutumwa ku kibazo cya Mugisha Moise ushaka kuva muri iyi kipe agifitiye amasezerano

Mugisha Moise avuga ko atakiri umukinnyi wa SACA





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND