RFL
Kigali

Mugisha Moise ushinja umutoza Adrien kumukubita ubugira gatatu yasheshe amasezerano n'ikipe ya SACA

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/12/2020 13:53
0


Mugisha Moise uheruka kwegukana irushanwa rya Grand Prix Chantal Biya, yandikiye ubuyobozi bw’ikipe ya SACA yakiniraga, abumenyesha ko yamaze gusesa amasezerano n’iyi kipe kubera akarengane yakorewe n’umutoza wayo Niyonshuti Adrien wamukubise ubugira gatatu.



Uyu mukinnyi ukinira ikipe y'igihugu mu mukino wo gusiganwa ku magare, yatangaje ko yagerageje kwihangana ariko agakomeza gusuzugurwa n'uyu mutoza we, aho yamukubise inshuro zirenze imwe kandi amuziza ubusa.

Nk'uko bigaragara mu ibaruwa ndende Moise yandikiye ubuyobozi bw’ikipe ya SACA, uyu musore yabanje gusobanura ko yagiye akubitwa na Niyonshuti Adrien, inshuro zirenze imwe kandi akabimenyesha FERWACY ariko bakamusaba gukomeza kwihangana.

Yagize ati “Nandikiye Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare amabaruwa arenga atatu mbabwira akarengane ndi gukorerwa bansaba kwihangana kugeza ubwo numvise kwihangana byanze.

Nasabye ubuyobozi bwa Team Rwanda ko bantiza igare ubu nta kipe mfite ntabwo ndi gukora imyitozo, nababajwe n’impanuka nakoze barangije baravuga ngo ’’Ba babajwe ni uko igare ryangiritse".

Mugisha Moise avuga ko yabanje kwandikirwa ibaruwa yo kwihanangirizwa bitewe n’amakosa ubuyobozi bwa SACA buvuga ko yari yakoze, ndetse bamubwira gusubiza ibikoresho byose by’ikipe birimo igare ryamufashaga imyitozo n’ibindi.

Moise, ubu nta kipe afite nk'uko yakomeje abivuga, ndetse ngo Niyonshuti Adrien yamubwiye ko atazakina Tour du Rwanda, ndetse aganira na RadioTv10 yasabye FERWACY ko yamurenganura kuko we ibyo yakorewe abifata nk’akarengane. Mu kanya turabagezaho icyo ubuyobozi bwa SACA butangaza kuri iki cyemezo cya Mugisha.

Mugisha Moïse watangiye kwitabira amarushanwa mpuzamahanga mu 2018, yatwaye Shampiyona ya Afurika n’iy’u Rwanda mu batarengeje imyaka 23 mu 2019.

Yegukana Umudali w’Umuringa mu mikino nyafurika iheruka kubera muri Maroc abakinnyi basiganwa n’ibihe (Individual Time Trial). Muri uyu mwaka, yabaye uwa kabiri muri Tour du Rwanda ya 2020 ndetse anegukana irushanwa rya Grand Prix Chantal Biya 2020 ribera muri Cmeroun. 


Moise ukinira ikipe y'igihugu ntakiri umukinnyi wa SACA

Niyonshuti Adrien utoza ikipe ya SACA ushinjwa na Moise kumukubita








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND