N'ubwo atitwaye neza mu gace ka kabiri kavaga Akonolinga kerekeza Abong Mbang ku ntera y'ibilometero 139.5, umunyarwanda Mugisha Moise yagumanye umwenda w'umuhondo mu irushanwa rya Grand Prix Chantal Biya, aho arusha umunya-Burkina Faso uri ku mwanya wa kabiri amasegonda 34.
Ntabwo agace ka kabiri kavaga Akonolinga kerekeza Abong Mbang ku ntera y'ibilometero 139.5 kaguye neza Abanyarwanda, kuko Mugisha Moise wasoje hafi yabaye uwa Cyenda, bimuhesha kuguma ku mwanya wa mbere ku rutonde rusange. Umunya-Burkina Faso Paul Daumont, ni we wegukanye agace ka kabiri kakinwe kuri uyu wa Kane asize bagenzi be.
Ku rutonde rusange Mugisha Moise ari ku mwanya wa mbere, Umunya-Burkina Faso Paul Daumont ari ku mwanya wa kabiri aho arushwa amasegonda 34, mu gihe abandi Banyarwanda, nka Mugisha Samuel ari ku mwanya wa Cyenda, Munyaneza Didier ku mwanya wa 10, Uhiriwe B. Renus ni uwa 16, Areruya Joseph ni uwa 19, mu gihe Byukusenge Patrick ari uwa 38.
Mugisha Moise kandi niwe wambaye umwenda w'umukinnyi ukiri muto witwaye neza kurusha abandi.
Team Rwanda yitabiriye iri rushanwa igizwe n’abakinnyi batandatu, barimo Areruya Joseph, Byukusenge Patrick, Mugisha Samuel, Mugisha Moïse, Munyaneza Didier na Uhiriwe Byiza Renus. Umutoza wayo ni Sempoma Félix.
Ubwo Team Rwanda yaherukaga kwitabira Grand Prix Chantal Biya mu mwaka ushize, Munyaneza Didier ni we Munyarwanda waje hafi, asoreza ku mwanya wa kane. Ku munsi wa kabiri w’irushanwa, abasiganwa bazahaguruka i Yaoundé banyure Ebolowa basoreze Nkolandom bakazaba bakoze intera ireshya na Kilometero 167 km.
Uko urutonde rusange ruhagaze nyuma y'agace ka kabiri muri Grand prix Chantal Biya
Mugisha Moise aracyambaye umwenda w'umuhondo nyuma y'agace ka kabiri
Moise arahabwa amahirwe yo kuzegukana iri rushanwa nakomeza kwitwara neza
Moise kandi yambaye umwenda w'umukinnyi witwaye neza ukiri muto
Abakinnyi bahagarariye u Rwanda muri Grand Prix Chantal Biya 2020
TANGA IGITECYEREZO