Nyuma y'umwaka umwe ikinira ku izina rya Rutsiro FC ikipe ikinira ku kibuga cya Mucyebera izamutse mu cyiciro cya mbere kuri Penariti 7-6 za Vision FC.
Abakinnyi
babanje mu kibuga
Vision
FC: Gasore Yves, Hakizimana Zuber, Muyumbu Ossam, Ishimwe Eric, Byukusenge
Michel, Kwitonda Ally, nkurunziza Seth,
Kayigamba Jean Paul, Kalisa America, Mugisha Didier, Irambona Fabrice. Umutoza ni Mateso jean de dieu
Rutsiro:
Nshuti Yves, Kwizera Bahati Emilien, Mukunzi, Mraan Aimable, Tuyishime Eric,
Hitimana Jean Claude, Mutsinzi Claude, Mugiraneza jean Claude, Nkubito Amza,
Munyuranfabo Cedric, Njyimbere Abdul Karim, Hakizimana Adolphe. Umutoza ni
Habagusenga Gerard
Irambona
Fabrice ukinira Vision FC ni we wateye penariti ya mbere arayinjiza Rutsiro iterwa neza na
Hatangimana Eric, Penariti ya kabiri ya Vision yatewe na Kwitonda Ally
arayinjiza, Rutsiro FC nayo itsindirwa na Kwizera Bahati. Penariti ya gatatu
ya Vision yatsinzwe na Nkurunziza seth, naho Rutsiro itsindirwa na Mutsinzi
Claude bakunze kwita Messi.
Rutsiro fc yarwanye intambara ikomeye kugira ngo ijya mu makipe 16 y'ikiciro cya mbere
Penariti
ya 4 ya Vision yinjijwe na Gakuru matata naho kuruhande rwa Rutsiro itsindwa na
Hakizimana Adolphe Penariti ya 5 ya Vision yatsinzwe na Cyubahiro Idarusi naho
Rutsiro itsindwa naNshimyumuremyi Olivier, Penariti ya 6 ya Vision yatsinzwe na
Byukusenge Michel na Rutsiro iyitsinda neza cyane. Penariti yatandukanyije uyu
mukino ni Penariti ya 7 yahushijwe na Ishimwe Eric mu gihe Munyurangabo Cedric ku ruhande rwa Rutsiro yahise ayinjiza
neza.
Rutsiro
izamutse nyuma yogusezerera ikipe ya Alpha FC mu mikino ya ¼ ibitego 3-0 mu
gihe ikipe ya Vision yakomeje idakinnye kubera ko bari guhura n'Amagaju FC
agasezererwa n’ikibazo cya covid-19.
TANGA IGITECYEREZO