RFL
Kigali

Imaze imyaka 23 ivutse! Byinshi kuri Elayo Choir yitegura kumurika umuzingo wayo wa 4 – VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:7/05/2024 17:16
3


Umuryango w’abanyeshuri b’Abapantekote basengera muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye bakora umurimo wo gutambutsa ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo ndetse n'ibyanditswe byera, Elayo Choir CEP UR Huye, baritegura kumurika album yabo ya kane.



Mbere y'uko bamurika uyu muzingo ku mugaragaro, aba banyeshuri bakoze mu nganzo bavuga ubudahangarwa bw’Imana mu ndirimbo ikoze mu buryo bw'amajwi n'amashusho bise ‘Ntakiyinanira,’ ikaba ari nayo bitiriye album basoje gutunganya muri Werurwe uyu mwaka.

Iyi ndirimbo nshya igaruka ku mirimo y'Imana, aho abaririmbyi bashimangira ko mu bibaho byose ntakijya kiyinanira, kuko nta n’ikiyirusha amaboko.

Ubusanzwe Korali Elayo ni umuryango w’abaririmbyi wavutse ku wa 01 Ukuboza mu 2001. Kuri ubu, ni korali igizwe n’abaririmbyi 150 bakiri ku ntebe y’ishuri n’abandi basoje amasomo yabo. Muri 2005, ni bwo korali Elayo yasohoye cassette volume ya mbere ‘Twigishe Gusenga.’

Mu 2008, bashyize hanze cassette volume ya 2 ‘Isoko Y’ibyiringiro,’ mu 2011 bashyira ahagaragara cassette volume ya 3 y’amajwi bise ‘Akira Amashimwe,’ naho kuwa 17 Werurwe 2013, Elayo basohora umuzingo w’amashusho Vol 1 witwa ‘Akira Amashimwe.’

Iyi album nshya bise ‘Ntakiyinanira,’ igizwe n’indirimbo zirimo iyitwa ‘Isi nshya,’ Tunejejwe n’Imana, Ikidendezi, Turi abarame ndetse na Ntakiyinanira. Izi ndirimbo zikaba zarafatiwe amashusho mu gikorwa cyabereye kuri Zion Temple ya Huye.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, Perezida wa korali Elayo CEP UR Huye, Viateur Niyitegeka, yagize ati: "Elayo dukorana n'andi makorali muri rusange ariko by’umwihariko, intego yacu nka Elayo ni ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo no mu byanditswe byera nk'uko twabivuze mu ndirimbo twashyize hanze. Ni indirimbo igaruka ku byo Imana yagiye idukorera muri rusange.”

Yagarutse kandi kuri gahunda bafite zirimo no kumurika vuba ku mugaragaro iyi album bise ‘Ntakiyinanira,’ hamwe no gukomeza ibikorwa by'ivugabutuma basanzwe bakora bari gutegura kuzakorera mu Mujyi wa Kigali mu minsi iri imbere.

Ati: "Twebwe ntabwo ivugabutumwa ryacu rirangirira mu kuririmba gusa ahubwo turi gutegura no gusura abagororwa bafungiye mu magereza atandukanye, aho tubashyira bimwe mu byo bakenera ndetse tukabahumiriza binyuze mu butumwa bwiza.”

Uyu muyobozi, yasoje asaba abakunzi b’ibihangano byabo gukomeza kubashyigikira mu buryo bwose nk’uko basanzwe babigenza, haba mu bijyanye n’amafaranga kuko nk’abanyeshuri kubona ubushobozi bwo gukora indirimbo usanga bibagora cyane, ndetse no kubaha inkunga y’amasengesho, ashimangira ko bakomeje ivugabutumwa nk’uko ariwo muhamagaro wabo.


Korali Elayo ikorera umurimo w'Imana muri CEP UR Huye yashyize hanze indirimbo yitiriye album yayo ya kane

Iyi korali iri hafi kuzuza imyaka 23 ibayeho

Ubu baritegura kumurika umuzingo wabo wa kane

Basabye inkunga y'ubushobozi n'amasengesho

">

Kanda hano urebe indirimbo 'Ntakiyinanira' ya Elayo Choir CEP UR Huye

"> 

Umwanditsi: Emmanuel Iyakaremye (Director_Melvin_Pro)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Viateur Niyitegeka 1 week ago
    Inyarwanda.com Chorale Elayo turabashimiye cyane Umwami Mana abahe umugisha knd akomeze ashyigikire ibikorwa byanyu byose
  • HABIMANA1 week ago
    TURAKWEMERA.TURAGUSHIGIKIYE CYANE!!!
  • Cyubahiro 1 week ago
    Imana ishimwe cyane kubwa cholare Elayo. Imana ikomeze iyishyigikire cyane.





Inyarwanda BACKGROUND