RFL
Kigali

Rayon Sports y'abagore yamurikiye akarere ka Nyanza ibikombe yatwaye, basura n'inka yabo ihaka

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:7/05/2024 22:16
2


Ikipe ya Rayon Sports y'abagore yasuye akarere ka Nyanza ibamurikira ibikombe bibiri yegukanye muri uyu mwaka w'imikino.



Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri, aho abakinnyi n'abayobozi ba Rayon Sports y'abagore basuye akarere ka Nyanza mu muhango ngaruka mwaka wo gusubira ku ivuko. 

Umwaka ushize, ni bwo ikipe ya Rayon Sports yagiye mu Karere ka Nyanza bwa mbere aho bari bagiye kwereka akarere ka Nyanza igikombe cya shampiyona y'icyiciro cya kabiri bari begukanye.

Icyo gihe Ntazinda Erasme yabasabye ko bazagaruka bamuzaniye ibikombe birenze kimwe ariyo mpamvu uyu mwaka bamanukanye ibikombe 2 harimo igikombe cya shampiyona ndetse n'icy'Amahoro baherutse kwegukana.

Nyuma yo kwerekana ibikombe, ikipe ya Rayon Sports yagiye gusura Inka bahawe yitwa "Nyaminka." Ni inka bahawe mu mwaka ushize ubwo bari baje kwereka akarere igikombe cy'icyiciro cya kabiri. Iyi nka yitwa Nyampinga, ikipe ya Rayon Sports WFC yahawe, basanze ihaka ikaba iri hafi kubyara.

Rayon Sports y'abagore iri mu mwaka wa kabiri wayo kuva ishinzwe, nyuma y'umwaka wa mbere yakinnye mu cyiciro cya kabiri ikegukana igikombe cya shampiyona, ndetse n'uyu mwaka yakinnye icyiciro cya mbere ikaba yaregukanye shampiyona n'igikombe cy'Amahoro.


Ntazinda Erasme uyobora akarere ka Nyanza yashimiye cyane ikipe ya Rayon Sports WFC ndetse avuga ko ibyo yari yabasabye babigezeho

Inka Ya Rayon Sports yitwa Nyampinga kuri ubu irahaka iri hafi gutanga umukamo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sembagare Peter1 week ago
    Nyabuneka nyabuneka iyo inka ntizamere kayayindi umwami yabahaye baka.......
  • Ishimwe pet free 1 week ago
    Ndabashimiye kubwinkuru nziza utugezaho kugihe





Inyarwanda BACKGROUND