RFL
Kigali

Umuraperi wo muri Uganda yaciye agahigo ko kurapa igihe kirekire

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:7/05/2024 17:05
0


Kuri iki cyumweru, umuraperi Zedmonk Ssabatontomi ukomoka mu gihugu cya Uganda yaciye agahigo k’umuntu waririmbye arapa igihe kirekire ahigika umuyapani Poney.



Kuri iki cyumweru, mu gihugu cya Uganda hongeye gutaha akandi gahigo nyuma y’agahigo ko gukoma mu mashyi gaheruka kwegukanwa n’itorero  Phaneroo Ministries riyobowe na Apostle Grace Lubega. Ubwo bacaga aka gahigo, babikoze kugira ngo bahe icyubahiro Imana.

Umuraperi Zedmonk Ssabatontomi yamaze guca akandi gahigo ko kurapa igihe kirekire aho yakoresheje amasaha 48 n’iminota 10 bituma akuraho agahigo kari gafitwe n’umuyapani Poney yari afite kuva mu mwaka ushize wa 2023 aho yari afite aka gahigo yararapye amasaha 48 n’umunota umwe n’amasegonda 10.

Aka gahigo yagaciye ubwo yari kuri Namaste Restaurant aho yari yatumiye inshuti ze ngo zimufane zimutere akanyabugabo abashe guca aka gahigo.

Zedmonk arasabwa gutegereza kugira ngo World Guiness Record ibanze yemeze neza niba uyu musore yaciye ako gahigo hanyuma yandikwe mu bitabo.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND