Kigali

Nel Ngabo yakoze indirimbo ivuga ku musore wasinze akagira impungenge z’ibyo yabwiye umukobwa bahuriye mu kabari- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/10/2020 11:33
0


Umuhanzi Nel Ngabo uri mu bari kwigaragaza neza mu ruhando rwa muzika hano mu Rwanda, yasohoye amashusho y’indirimbo ye yise “Agacupa” irimo inkuru y’umusore usinda nyuma akibuka ko hari ibyo yabwiye umukobwa bahuriye mu kabari, bigatuma abunza imitima.



Amashusho y’indirimbo “Agacupa” ya Nel Ngabo uri mu kiragano gishya cy’umuziki w’u Rwanda, yasohotse kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ukwakira 2020, afite iminota 03 n’amasegonda 46’.

Agaragaramo umuhanzi Uncle Austin ndetse n’umuraperikazi Angel Mutoni, bamufashije gukina ubutumwa bw’ibyo yaririmbye muri iyi ndirimbo iri kuri Album ye ya mbere yise “Ingabo” yatuye Ingazo zari iza RPA zabohoye u Rwanda.

Ngabo abara inkuru ye nk’umusore wagiye mu kabari n’inshuti ze akahabona umukobwa mwiza agakomeza gusoma ku nzoga zimaze kumugeramo akajya kumuvugisha.

Uyu musore avuga ko atibuka ibyo yabwiye uyu mukobwa, ndetse ko atazi neza uko uyu mukobwa yamufashe. Ahorana impungenge z’uko uyu mukobwa ashobora kuba yamufashe nk’umuntu uhorana isindwe, akifuza ko bakongera kubona noneho ari muzima atari ‘bimwe bya gacupa’.

Hari aho uyu muhanzi aririmba agira ati “Niba umuzi umubwire ni ukuri ambabarire, nshaka kongera kumubona ndi muzima atari bimwe by’agacupa.”

Uyu musore avuga ko atari ko ateye, ahubwo ko ibyo yavuze n’ibyo yakoze ‘ari agacupa kabimuteye’. Avuga ko nta nimero ya telefoni uyu mukobwa yamuhaye, agacyeka ko bishobora kuba byaratewe n’uburyo yamubonye.

Iyi ndirimbo “Agacupa” iri Album ye iranga intangiriro y’urugamba rwe mu muziki. Yavuze ko yayituye ingabo zitanze ku rugamba rwo kubohora u Rwanda “Kugira ngo tube turi aho turi ubu”. By’umwiharikoSe kuko ari umwe mu bagize uruhare mu kubohora u Rwanda, kandi ngo yashyigikiye impano ye kuva cyera.

Yagize ati “Album "Ingabo" isobanuye byinshi kuri njye kuko ariyo yatangije urugamba rwanjye muri muzika. Nkaba narayituye ingabo zitanze ku rugamba rwo kubohora igihugu kugira ngo tube turi aho turi ubu by'umwihariko umubyeyi wanjye (papa) kuko ni umwe muri abo kandi akaba yaranashyigikiye impano kuva cyera.”

'Agacupa' ni episode ya mbere izakurikirwa na episode ya kabiri y'indirimbo Nel Ngabo yatangiye gukora izaba ivuga ku bibazo biterwa n'agacupa.

Amashusho y’iyi ndirimbo agaragaramo itsinda ry’ababyinnyi rizwi nka Jabba Junior Rwanda. Nel Ngabo yambitswe n’umuhanzi w’imideli witwa Idris the Vain.

Iyi indirimbo “Agacupa” iri kuri Album “Ingabo” uyu muhanzi yamuritse muri Nyakanga 2019.  Mu buryo bw’amajwi (Audio) yatunganyijwe na Ishimwe Karake Clement n’aho amashusho yayobowe na Meddy Saleh.

Umuhanzi Nel Ngabo wo muri Kina Music yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise "Agacupa"

Nel Ngabo yakoze indirimbo ivuga ku musore usinduka akibuka ko hari ibyo yabwiye umukobwa bahuriye mu kabari

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "AGACUPA" Y'UMUHANZI NEL NGABO

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND