RURA
Kigali

Imyaka ibaye 5 umunyamakuru Shyaka Clever atuvuyemo-Amwe mu mateka ye

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:12/08/2015 10:01
4


Hari ku wakane tariki 12 Kanama, 2010 ubwo hamenyekanaga inkuru mbi ivuga ko Shyaka Clever wari umunyamakuru w’imikino kuri Radio 10 yitabye Imana azize urupfu rutunguranye.



Uyu munsi tariki 12/8/2015, imyaka itanu irashize uyu munyamakuru benshi bakundaga atuvuyemo. Benshi mu bari bamuzi haba mu kazi ndetse no mu buzima busanzwe bemeza ko yari umugabo w’imico myiza warangwaga n’urukundo,ubwitonzi,ubwitange,ishyaka ndetse n’umurava mu kazi ndetse no gusabana.

Amateka dukesha icyegeranyo cyakozwe n’umunyamakuru Dukuze avuga ko Shyaka Clever  yavutse tariki  23/10/1978 mu gihugu cya Uganda kuri Rwabudayi John na Mukandoli Eugenie. Amashuri abanza Shyaka Clever yayatangiye mu mwaka w’1985 mu kigo cya Gisumu primary School. Mu mwaka w’1992, Shyaka yatangiye amashuri yisumbuye aho yaje kuyarangiriza mu mujyi wa Kampala mu kigo cya Saint Francis Secondary School.

Shyaka Clever yarangwaga n'ubumuntu haba mu kazi ndetse no hanze yako

Shyaka Clever yarangwaga n'ubumuntu haba mu kazi ndetse no hanze yako

Nk’abandi banyarwanda bose bari hanze y’igihugu, Shyaka Clever yahoraga arota gutaha mu rwamubyaye nk’uko inshuti za hafi ndetse na bamwe mu muryango we babivuga. Mu mwaka wa 1998 nibwo Shyaka Clever yatahutse mu Rwanda atangira gukora umwuga w’uburezi mu kigo cya Nyamata High School ndetse no muri Alliance High School.

rr

Shyaka ntazibagirana mu mitima ya benshi

Mu mwaka wa 2005 nibwo Shyaka yatangije ikiganiro cy’amakuru y’imikino kuri radio 10 kiba kinabaye ikiganiro cya mbere cy’imikino kuri radio yigenga mu Rwanda nyuma y’uko hari hamenyereye icya radio Rwanda gusa nabwo inshuro ebyiri gusa mu cyumweru.

Nyuma y’imyaka itanu akora iki kiganiro,tariki 14/3/2009, Shyaka Clever yakoze ubukwe na Mutegwaraba Peace.

Nyuma y’umwaka umwe gusa arushinze,tariki ya 12/8/2010 mu masaha y’igitondo nibwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo ko Shyaka Clever yitabye Imana.

Kuri uyu wa 12 Kanama, 2015 nibwo abanyamakuru bose b’imikino baza gukora umuhango wo kumwibuka uza kubanzirizwa n’umukino w’umupira w’amaguru uhuza abanyamakuru ba Radio na Telavisiyo n’abandika i saa cyenda n’igice z’amanywa ku kibuga cya FERWAFA nyuma y’uyu mukino barashyira indabo ahashyinguye nyakwigendera n’izindi gahunda zitandukanye zijyanye no kumwibuka.

Nyuma y’iyi myaka itanu ni iki wibukira kuri nyakwigendera Shyaka Clever ?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NUMVIYABAGABO Yussuf9 years ago
    ndamwibukira ku karirimbo yakundaga gushyimo mbere yo gutangira urubuga rwimikino kavuga ngo ,,tindindidi,tindindidi,tindindidi gusa Uwiteka amuhe iruhuko ridashira nyakwigendera Shhaka.
  • Zahra Zaza9 years ago
    Imana ikomeze kumushyira aheza ndamwibuka yigisha icyongereza Alliance high school arumwarimu mwiza pe tuzahora tumwibuka
  • japhet nsenguwera6 years ago
    Imana imuhe iruhuko ridashira
  • Kamasa Godfrey 5 years ago
    Shyaka mwibukira ko navaga ku Ishuli saasita ntanguranwa ngo ntasanga ikiganiro cye cyancitse, ndacyamukunda I can't forget him



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND