Imikino mpuzamashuri ku bana bari mu kigero cy’imyaka itarenze 17, amakipe ya GS. St Joseph KABGAYI (Abakobwa-Volleyball) na GS. Masoro (Abakobwa-Basketball) begukanye ibikombe batsinze imikino yabo ya nyuma ku rwego rw’igihugu kuri iki Cyumweru ubwo hasozwaga aya amarushanwa.
Imikino ya nyuma mu mikino y’intoki yaberaga mu kigo cya GS.St Joseph Kabgayi, yarangiye ikipe y’iki kigo (Abakobwa) mu bakobwa begukanye igikombe batsinze GS.Ngororero (Abakobwa) amaseti 3-1. Muri iki Cyiciro, ikipe ya GS.Kabare yatwaye umwanya wa gatatu itsinze GS.Kabara amaseti 3-0.
GS Masoro bishimira igikombe batwaye muri Basketball
Mu cyiciro cy’abahungu muri Volleyball , Petit Seminaire Virgo Fidelis yatwaye igikombe itsinze St.Joseph amaseti amaseti 3-0 ku mukino wa nyuma mu gihe GS.Regina Pacis yatwaye umwanya wa gatatu itsinze Rusumo High Scholl amaseti 2-1.
Muri Basketball, ikipe ya GS.Masoro (Rulindo) yatwaye igikombe itsinze College ADEGi amanota 45-15 ku mukino wa nyuma naho GS Gikonko itwara umwanya wa gatatu itsinze GS.St Joseph Birambo amanota 45-5. Mu cyiciro cy’abahungu, GS.St Bernadette yatwaye igikombe itsinze GS.St Joseph Kabgayi amanota 53-26 ku mukino wa nyuma.
Muri Handball (Abakobwa), ESEKI yatwaye igikombe itsinze GS.Shashi ibitego 18-14. Mu bahungu, ikipe ya ES.Save yatwaye igikombe itsinze GSND d’Afrique amanota 41-32 mu gihe umwanya wa gatatu watwawe na GS St.Vincent itsinze GS St Alloys amanota 28-26.
Mu mukino wo gusiganwa ku maguru (Athletics), amarushanwa yasorejwe kuri sitade Muhanga iri mu Karere ka Muhanga. Aha byarangiye Akarere ka Gicumbi gatwaye umudali wa zahabu mu cyiciro cy’abakobwa babo bahurije hamwe uko bitwaye naho Musanze batwara igikombe hafashwe umusaruro w’abahungu n’abakobwa .
Mu busanzwe imikino y’amashuli isigaye ikurikiranwa biciye mu bice (Leagues) amashuli abarurirwamo. Iyo harebwe uko ama-Leagues yagiye yitwara, iy’amajyaruguru niyo yahize izindi muri uyu mwaka kuko batwaye igikombe mu bahungu n’abakobwa bagiye batwara igikombe gikuru bityo bikabagira abatsinzi mu gihugu.
Frere Gahima Camille Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’imikino y’abanyeshuli, yabwiye abanyamakuru ko siporo yo mu mashuli itangiye kugenda imera neza kuko amanyanga yabagamo yo kwiba no kwiyitirira abakinnyi rimwe ba rimwe barengeje imyaka byagiye bicika kandi ko mu myaka itanu iri imbere u Rwanda ruzaba rukize abakinnyi bakomeye mu ngeri zose.
“Abakinnyi baba bahari banahozeho ariko nta buryo bunoze bakurikiranwagamo. Ubu twe tuzishima tubonye aba bana bato gutya aribo bazaba bari muri za APR, RRA n’izindi, nibwo tubona ko twakoze neza. Ndabizeza ko mu myaka itanu tuzaba dufite abakinnyi bakomeye bavuka mu Rwanda”.
GS.Masoro yatwaye igikombe muri Basketball (Abakobwa)
GS.Ngororero yatsindiwe ku mukino wa nyuma muri Volleyball (Abakobwa)
College ADEGi yatsindiwe ku mukino wa nyuma muri Basketball
GS Masoro (umuhondo) bakina na College ADEGI umukino wa nyuma
Siborurema Florien Umutoza wa GS.St Joseph Kabgayi (Abakobwa-Volleyball) ashimira abakinnyi
Frere Gahima Camille Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’imikino y’abanyeshuli aganira n'abanyamakuru yabijeje ko mu myaka itanu amakipe y'igihugu azaba akize ku bana b'abanyarwanda bafite ubuhanga mu kibuga
GS.St Bernadette yatwaye igikombe mu bahungu (Basketball)
Abana bakinnye Handball bavuyeyo babhindanye kuko imvura yarabanyagiye
Handball isaba ko ukina umubiri ukaza no gukora ku butaka
Abana batarengeje imyaka 17 bari ku rwego guhatana muri Netball
Ibikombe byatanzwe mu mukino wo gusiganwa ku maguru
Umwe mu bana bari baserukiye akarere ka Gicumbi kuko yabonye itike nyuma yo kuba uwa Gatatu iwabo
Akarere ka Gicumbi na Musanze nibo bahize abandi
Abana bakora aya amarushanwa umuntu yashima ko baba bafite imyaka itegeko riteganya
Frere Gahima Camille ashyikiriza GS St Joseph igikombe bari batsindiye
AMAFOTO: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO