RURA
Kigali

Umutoza wa Liverpool yavuze ko igitego cyamuhaye amanota atatu kitagombye kuba cyo

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:3/04/2025 15:54
0


Ku wa Gatatu, Liverpool yatsinze Everton igitego 1-0 mu mukino ukomeye wa Merseyside Derby, ariko igitego cya Diogo Jota cyateje impaka nyinshi.



Umutoza wa Liverpool, Arne Slot, yemeye ko amategeko yubahirijwe neza, ariko anenga bikomeye itegeko rya offside ryatumye igitego cyemezwa.

Diógo Jota yatsinze igitego ku munota wa 57, nyuma y’uko umupira wari uciye kuri Luis Díaz, wari wagaragaye nk’uwaraririye. 

Nyamara, umusifuzi yavuze ko James Tarkowski, myugariro wa Everton, yari yagize uruhare rukomeye mu kugarura umupira, bityo offside ikaba itakurikizwaga nk’uko amategeko abiteganya.

Nyuma y’umukino, umutoza wa Everton David Moyes yagaragaje ko atanyuzwe, agira ati: "Igitego twatsinzwe ni ukurarira bisobanutse neza, ntabwo bikwiye."

Ku rundi ruhande, Slot yemeje ko ari uko itegeko riteye, nubwo ataryishimiye. Ati "Byari bikurikije amategeko, ariko sinshobora guhisha uko mbyumva. Iri tegeko ndaryanga, sinarikunda na gato! Gusa uyu munsi ryadufashije."

Iki gitego si cyo cyonyine cyateje impaka muri uyu mukino. Mu minota ya mbere, James Tarkowski yakoze ikosa rikomeye kuri Alexis Mac Allister, ariko umusifuzi Samuel Barrott yahisemo kumuha ikarita y’umuhondo aho kumuha umutuku, kandi VAR ntiyamuhamagara ngo asubiremo icyemezo cye.

Umusesenguzi w’umupira w’amaguru Gary Neville yavuze ko Tarkowski yakoze ikosa rikomeye cyane, agira ati:  "Iri ni ikosa ryari gutuma Mac Allister avunika bikomeye. Biriya ni ugutema ukuguru k’umukinnyi."

N’ubwo Moyes yari yabanje kuvuga ko icyemezo cy’umusifuzi atacyishimiye, nyuma yemeye ko Everton yagize amahirwe: "Nabonye uko byagenze, birashoboka ko twagize amahirwe kuba Tarkowski atahawe umutuku."

Gutsinda uyu mukino byatumye Liverpool izamura ikinyuranyo cy’amanota 12 imbere ya Arsenal, iyikurikiye. Slot n’abasore be baracyari ku mwanya mwiza wo guhatanira igikombe cya Premier League, nubwo impaka ku cyemezo cy’itegeko rya offside zigikomeje.

 

Umutoza wa Liverpool yavuze ko atanyuzwe n'uburyo igitego cyamuhaye amanota atatu cyinjiye mu izamu rya mukeba

Liverpool yongeye gushyira ikinyuranyo cy'amanota 12 hagati yayo na Arsenal






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND