Mu bihe bizaza abasengera kwa Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango ntibazongera kwicwa n’imvura cyangwa izuba kuko hagiye kubakwa. Aha hantu habaye ah’ubuhamya bukomeye n’ibitangaza ku bahagannye batandukanye biyambaza izina rya Yezu.
Mu Ruhango haba gahunda zitandukanye zifasha abantu byaba imyiherero, gutegwa amatwi, gusengera abarwayi n’ibindi ariko icyo benshi bazi cyane ni isengesho rya buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi. Kubera ubwinshi bw’abitabira iri sengesho, hakoreshejwe uburyo bworoheje bwo kurikorera mu kibaya kiri iruhande rw’izindi nyubako za paruwasi Ruhango. Nk’uko byatangajwe mu isengesho ryo kuri iki cyumweru tariki 06/05/2018, nibura mu Ruhango haza abantu bageze ku bihumbi 30 buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi, gusa ku munsi mukuru w’impuhwe z’Imana bwo aba bantu bariyongera cyane bakaba bagera ku bihumbi hagati ya 80 n’ijana.
Kwa Yezu Nyirimpuhwe haba hari ibihumbi byinshi by'abantu bagiye gushaka impuhwe z'Imana
Mu kwitegereza uburyo iyi mbaga y’abakristu yicwa n’izuba cyangwa n’imvura, hatekerejwe kubaka iki kibaya mu buryo buboneye ku buryo nibura abantu 30,000 bashobora kubona aho bicara hatwikiriye. Imirimo yo kubaka iki kibaya cy’amahoro yatangiye kunononsorwa ndetse Musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi Smaragde Mbonyintege akaba yaramaze gufunguza konti muri banki aho ababyifuza bose bashobora gutanga inkunga yabo.
Iyi nkuru y’iyubakwa ry’ikibaya yaje ari igisubizo kuri benshi bakunda kujya gusengera aha hantu kubera uburyo kubona uko wicara cyangwa uhunga izuba cyangwa imvura byabaga bitoroshye. N’ubwo bimeze bitya ariko, benshi mu bajya mu Ruhango bakunze guhamya ko ari ahantu hatagatifu rwose kubera amahoro batahana mu mutima. Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango ndetse n’ikibaya cy’amahoro byabaye uburuhukiro bwa benshi bifuza kwegera Imana, kuyibwira agahinda kabo, abashaka kuyishimira ndetse n’ibindi bitandukanye.
Mu buhamya buhatambuka umunsi ku wundi, benshi bahamya ko bahaboneye urubyaro bari barahebye burundu, abahakiriye indwara zikomeye nka SIDA, Cancer, diyabete n’izindi ndwara nyinshi zikomeye, abahakiriye amashitani, ababohotse ku ngeso mbi za kamere, abahakiriye ibikomere bijyanye n’amateka yabo ndetse n’izindi ngabire nyinshi nko kubabarira, gusaba imbabazi, guca bugufi, gusenga n’ibindi.
Gutanga inkunga yo kubaka ikibaya cy’amahoro bizatangirana n’isengesho ry’ukwezi kwa 6 gusa ab’inkwakuzi bamaze gushyiraho itafari ryabo muri iyi mirimo. Mu mirimo imaze gukorwa harimo gupima ubutaka, gukora ibishushanyo by’uko iki kibaya kizaba kimeze ndetse n’indi mirimo y’ibanze bikaba bimaze kugeza mu gaciro ka miliyoni 45 z’amanyarwanda.
Ibi byose byakozwe n’abantu b’incuti za Yezu Nyirimpuhwe bishyize hamwe bagakoresha ubushobozi bwabo ku gutunganya iyi mirimo. Inkunga ishobora gutangwa mu buryo butandukanye bitewe n’icyo buri wese ashoboye, uwaba ashaka kuyitanga akaba yakoresha aderesi zikurikira: BP. 15 Ruhango, Tel: 0782146016, Email: rgocj@yahoo.com cyangwa kunyuza kuri konti yabugenewe muri BK ni: 00085-06957290-60 BK IKIBAYA CY’AMAHORO/SJM RUHANGO.
Benshi babonye amashitani abona Yezu mu gisa n'umugati agakwirwa imishwaro
Haba hari imbaga y'abantu benshi cyane
Kanda hano urebe uko ikibaya cy'amahoro kizaba cyubatse:
AMAFOTO: Neza studio
TANGA IGITECYEREZO