Kigali

Padiri J.Francois uririmba Hip Hop agiye gukora igitaramo cye cya mbere afatanyije na Padiri Remy n'umubikira witwa Febronie

Yanditswe na: Philbert Hagengimana
Taliki:26/05/2014 15:48
12


Padiri Jean Francois Uwimana Umuhanzi nyarwanda uririmba mu njyana ya Hip Hop aritegura gukora igitaramo cye cya mbere kuri uyu wa 30 Gicurasi 2014, aho azanashyira ahagaragara indirimbo ze nshya, akazafatanya na Padiri Remy ndetse n’umubikira witwa Febronie n’abandi.



Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Padiri Jean Francois Uwimana yatangaje ko aririmba indirimbo ziririmbirwa Imana (Gospel), akaba yarahisemo kuziririmba mu njyana zigezweho mu rwego rwo gufasha abakirisitu kujya bakomeza kuryoherwa n’indirimbo zaririmbiwe Imana kabone n’iyo baba bari mu birori.

Padiri 

Padiri Jean Francois Uwimana ngo yatangiye kuririmba yiga Umuziki mu mwaka wa kabiri w'amashuri yisumbuye

Padiri Jean Francois yagize ati: “Abakirisitu iyo bavuye mu misa bafite nk’iminsi mikuru bakenera indirimbo, kandi akenshi usanga indirimbo za Kiliziya ziririmbye mu njyana ya Gregorien/Classic zitabyinika. Ni yo mpamvu usanga bahita bibyinira izindi ndirimbo zisanzwe rimwe na rimwe zitanabafasha mu kwemera kwa bo.”

Padiri Jean Francois yakomeje agira ati: “Iyo ni yo mpamvu nahisemo gukora indirimbo zisa n’iza Kiliziya ariko nzikora mu njyana zigezweho (Hip Hop, R&B, Country, n’izindi.”

Tumubajije niba izo ndirimbo aririmba ari izisanzwe mu bitabo bya Kiliziya ahindura, yadusubije ko indirimbo ze ari izo ahimba, akaziyandikira, akaziririmbira we agakenera umufasha gutunganya indirimbo ye neza gusa (Producer).

Padiri Jean Francois Uwimana azakora igitaramo cye cya mbere mu kigo cyitiriwe Mutagatifu Pahulo (Centre Pastoral St.Paul) kuwa gatanu tariki ya 30 Gicurasi 2014 guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba (6:00pm), akazaba ari kumwe n’abandi bahanzi bihaye Imana nka Padiri Remy wo kuri Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu (Ste Famille), umubikira witwa Febronie, Umulayiki Ngarambe Francois, Vincent de Paul ndetse na Egide.

Padiri Jean Francois Uwimana ni umupadiri wa Diyosezi ya Nyundo ari na ho avuka, akaba ari umuhanzi kuva yiga mu mwaka wa gatatu mu Iseminari ntoya, ariko ubu akaba amaze gutunganya indirimbo umunani.

Philbert Hagengimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 10 years ago
    birashimishije kubona padirinawe yemera Hipp mutubwirekwinjira nangahe?
  • umubyeyi10 years ago
    Padi izo ndirimbo turazikeneye kuri youtube n icyo gitaramo ba sr Febronie turabemera. so big up!!!!!
  • hu10 years ago
    ni byiza padi! komeza udufashe mu kwemera!
  • hu10 years ago
    ni byiza padi! komeza udufashe mu kwemera!
  • gaby10 years ago
    uwo mu jopolo muti peace!
  • muhororo10 years ago
    Naba nawe rata, ureke uwo mugenzi wawe ngo ni Kanayoge Bernard wirirwa mu matiku afungisha abantu. Arko arye ari menge tu.Kuko bizamugaruka bidatinze.
  • jayz10 years ago
    tariki ya 30 Gicurasi 2014 hazaba ari kuwa 5 muduhe amakuru neza plz
  • moreen10 years ago
    nibyiza cyane kuko iyotubonye umwaana muto kandi arumukozi w;imana, noneho arimo gutanga ubutumwa bwiza turishima pe. gusa imana imuhe umugisha utagabanyije
  • Kayigema Eric10 years ago
    Ndumva Aribyiza
  • charles10 years ago
    padiri turakwemera komerezaho!
  • zebra 10 years ago
    Ndagushyigikiye, ariko ibyo bitaramo birakenewe mu maparuwasi yose ya nyundo.
  • 10 years ago
    byaba byizaabantu bose babaye nkawe



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND