Abahanzi barimo Intore Massamba, Jules Sentore na Daniel Ngarukiye basanzwe babarizwa mu itsinda rya Gakondo group berekeje mu Busuwisi mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Mata 2014 rishyira kuwa Gatatu, aho bagiye kwitabira igitaramo batumiwemo mu rwego rwo kwibuka imyaka 20 ishize habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ahagana ku isaha ya saa tatu z’umugoroba(21h00) nibwo aba bahanzi bari bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga i Kanombe aho bamaze umwanya maze bahagurukana n’indege ya Turkish airlines ahagana ku isaa sita zuzuye z’ijoro.
Aha, Jules Sentore na Daniel Ngarukiye bari bageze i Kanombe ku kibuga cy'indege
Nk’uko babidutangarije biteganijwe ko iki gitaramo kizabera muri kaminuza ya Zurich mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 18 Mata 2014 maze bagaruke i Kigali kuwa Mbere tariki ya 21 Mata 2014.
Iki ni icyapa cyamamaza iki gitaramo
Mu kiganiro n’inyarwanda.com, mbere gato y’uko bahaguruka ku kibuga cy’indege, Jules Sentore yagize ati“ Tugiye mu gitaramo kijyanye no kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi. Tuzakora ibijyanye n’umuco n’amateka y’igihugu cyacu byose tukazabikora live mu mukino twateguye uko turi batatu, muri rusange tuzamara amasaha abiri ku rubyiniro dutarama.”
Massamba, Jules Sentore na Daniel Ngarukiye ngo biteguye kuzagaragaza neza umuco nyarwanda n'amateka
Ku bigendanye no kuba hari ibikorwa bimwe na bimwe bya Primus Guma Guma Super Star IV, Jules Sentore atazagaragaramo, yadutangarije ko yabisabiye uruhushya akazakomezanya n’abandi ubwo azaba amaze kugaruka cyane ko atazatinda.
Jules Sentore ahagurutse i Kigali yabisabye ubuyobozi bwa Bralirwa na EAP
Aha, mu magambo ye uyu muhanzi yagize ati “ Naboherereje urupapuro mbibasaba nta mpungenge ihari twarabiganiriye barabyemera ndetse na EAP twaravuganye kandi abantu ntibagire impungenge ko nagumayo mubyo ntekereza ibyo ntabirimo.”
Ku ruhande rwa Massamba yadutangarije ko bishimiye cyane kuba batumiwe n’abanyamahanga bakaba bagiye kwifatanya n’abanyamahanga ndetse n’abanyarwanda baba mu Busuwisi kwibuka amarorerwa yabereye mu Rwanda. Ati “ Ni intambwe nziza cyane aho abahanzi basigaye batumirwa kujya kwifatanya n’abandi ariko noneho akarusho bakaba batumiwe n’abanyamahanga bifuje kwifatanya n’abanyarwanda muri ibi bihe hibukwa ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO