Abahanzi 25 baturutse mu bihugu 5 bigize akarere ka Afrika y’U Burasirazuba bagiye guhatana, muri buri gihugu kirimo n’u Rwanda hakazavamo abahanzi 5 bagihagarariye hanyuma bahurire muri Tanzaniya aho bazahatana uko ari 25 bakabasha gukurwamo abahanzi bayoboye abandi muri aka karere.
Nk’uko amakuru atangazwa na IPPmedia abivuga, iki gikorwa kizahuriramo abahanzi bo mu Rwanda, Burundi, Tanzaniya, Kenya na Uganda, kikaba cyarateguwe na Sosiyete mpuzamahanga yitwa Bongo Satcom Company Limited.
Abahanzi nyarwanda bashobora kwipima n'icyamamare Diamond
Uko amarushanwa azagenda, buri gihugu kizahitamo abahanzi batanu bazagihagararira muri ayo marushanwa, hanyuma hifashishijwe ibigo by’itumanaho bizamenyekana mu minsi iri imbere, abaturage bo muri ibi bihugu bazashyigikira abahanzi babo biciye mu butumwa bugufi (SMS).
N'ubwo hatarakorwa amatora, Dr Jose Chameleone ni umwe mu bayoboye muzika ya Uganda
Nyuma y’uko buri gihugu gihisemo abazagihagararira, hazakorwa amatsinda atanu arimo ibihugu bitanu ariko ku buryo buri tsinda riba rihagarariwe n’igihugu, bivuga ko nta bahanzi babiri bo mu gihugu kimwe bazahurira mu itsinda. Abahanzi bazaba batoranyijwe bazahurira mu mujyi wa Dar Es Salam muri Tanzania mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukuboza uyu mwaka, aho bazaririmba mu buryo bwa Live binyura ku mateleviziyo akomeye azatangazwa, hanyuma abaturage b’ibi bihugu bakabaha amajwi binyuze mu kohereza ubutumwa bugufi.
Abahanzi nka Kidum, Big Fizzo n'abandi dushobora kuzababona bahagarariye u Burundi
Gusa kugeza ubu ibijyanye n'ibihembo, ikizashingirwaho n'ibindi byose bizagenga iri rushanwa mpuzamahanga ntibiramenyekana, tukaba tuzakomeza kubakurikiranira aya makuru.
Ese ni abahe bahanzi 5 b'abanyarwanda ubona bakwiye kuruhagararira muri aya marushanwa?
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO