Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Gicurasi 2017 ni bwo umunyamakuru Kayitare Jean Paul yatunguye umukunzi we Rurangwa Yvonne amwambika impeta y’urukundo imbere y’inshuti z’abo bombi. Kayitare yaboneyeho gutangariza abari muri ibyo birori ko Yvonne ari we mwamikazi w'umutima we ndetse bakaba bitegura kubana.
Kayitare Jean Paul ni umunyamakuru wandikira Imvaho Nshya ndetse akaba yaranakoreye ibitangazamakuru binyuranye birimo Igihe, Rushyashya, Radio Authentic n’ibindi. Ibirori by’isabukuru y’umukunzi wa Kayitare, byabereye muri Amani Restaurant iri mu isoko rishya rya Nyarugenge.
Kayitare hamwe n'umukunzi we Yvonne Rurangwa
Ni ibirori byatangiye kuva Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba bisozwa Saa Yine z’ijoro byitabirwa n’inshuti za hafi z’abo bombi. Umuhanzi Lil G ni umwe mu bari muri ibi birori byateguwe na Kayitare ndetse hari n’abanyamakuru batari bacye bari bifatanyije na mugenzi wabo Kayitare. Mu banyamakuru hari: Uwase Denise ushinzwe itangazamakuru muri FERWABA, Rene Hubert Nsengiyumva uyobora Ibyishimo.com, Stonny uyobora Ibyamamare.com, Byishimo Espoir ukora kuri Authentic Tv n'abandi.
Rurangwa Yvonne yatunguwe ku isabukuru ye y’amavuko akorerwa ibirori n’inshuti ye Kayitare Jean Paul bitegura kubana nk’umugabo n’umugore. Kayitare Jean Paul yabwiye Inyarwanda.com ko Yvonne Rurangwa bamaranye imyaka itatu bakundana ndetse mu gihe cya vuba bakaba bazatangaza umunsi w’ubukwe bwabo.
Umutsima wateguwe na Kayitare Jean Paul
Kayitare n'umukunzi we bafatanyije gukata umutsima
Hano Kayitare yari yiteguye gutera ivi, impeta yambitse umukunzi we yari iri muri iyi mpano
Hano Kayitare yari yateye ivi asaba Yvonne ko yamubera inshuti
Nyuma y'ibirori habayeho umwanya wo gusabana no kwifotoza
Kayitare ati "Uyu Yvonne ni we cyuki cyanjye"
Kayitare n'umukunzi we hamwe n'abo mu miryango yabo
Aba ni abo mu muryango wa Kayitare
Umunyamakuru Stonny (iburyo) na we yitabiriye ibi birori
Inshuti za Kayitare zishimiye intambwe yateye
Ifoto y'urwibutso
AMAFOTO: Byishimo Espoir
TANGA IGITECYEREZO