Ingamba igihugu cy’u Rwanda cyashyizeho mu kubungabunga ibidukikije harimo gutera ibiti n’ubusitani ku mihanda, gutera no kwita ku mashyamba, guca amashashi, kwita ku bikorwa nyaburanga n’ibindi… ni bimwe byagiye bituma rumenyekana ku isi mu rwego rw’ubukerarugendo.
Muri uyu mwaka wa 2015, ubu u Rwanda ruri ku mwanya wa 3 ku isi mu bihugu bitoshye, aho ruza inyuma y’igihugu cya Costa Rica kiri ku mwanya wa mbere na Ecuador iza ku mwanya wa 2, byose bikaba ari ibyo muri Amerika y’amajyepfo, naho ikindi gihugu cyo ku mugabane wa Afurika kiza mu bihugu 20 biri kuri uru rutonde rwakozwe na Global Tourist Guide kikaba ari igihugu cya Tanzania kibikesha ikirwa cya Chumbe.
Kuri ubu mu gihugu cy’u Rwanda biragoranye kubona ubutaka butariho ikimera, umuhanda udateyeho ubusitani, amashashi ya plastique, aho ibi bikeshwa politiki y’igihugu yo kubungabunga ibidukikije. Ibi kandi byemezwa na Yamina Karitanyi, umuyobozi w’urwego rw’ubukerarugendo mu kigo cya RDB aho aganira n’itangazamakuru kuri uyu wa 2 ubwo uru rutonde rwashyirwaga hanze, yagize ati: “mu Rwanda dufite byinshi byiza ba mukerarugendo bakwishimira, aho uretse pariki bakunda gusura, n’ubutohe bw’imisozi nabwo ubwabwo ni ibindi byiza kandi turabyishimira. Dushishikajwe no kwereka isi yose ubwiza bw’u Rwanda.”
Yamina Karitanyi, umuyobozi w'ishami ry'ubukerarugendo muri RDB. Photo: Internet
Inkuru dukesha Mail & Guardian Africa, ikomeza ivuga ko kuba igihugu cy’u Rwanda aricyo cya mberecyafashe iya mbere mu guca amashashi ya plastique bigiha umwanya wa mbere mu bihugu bifite isuku ku isi, aha hakiyongeraho umuganda rusange ukorwa buri wa 6 w’impera z’ukwezi wibanda mu gusukura igihugu no kwita ku bidukikije, kubungabunga ingagi zo mu misozi, kubungabunga pariki… biri mu bituma iki gihugu cy’imisozi igihumbi gikomeza gukundwa na ba mukerarugendo baturuka hirya no hino ku isi ari nako bakizanira amadevize.
Imirima y'icyayi, ni bimwe mu bituma imisozi y'u Rwanda igira isura itoshye. Photo: Internet
Ingagi zo mu birunga ziri mu bikurura ba mukerarugendo benshi basura u Rwanda. Photo: Internet
Kuri ubu uruganda rw’ubukerarugendo ruri mu zinjiza amafaranga menshi mu isanduku ya Leta, aho mu mwaka wa 2014 hinjiye miliyoni 304,9 z’amadolari, ku bakerarugendo basaga miliyoni 1.22 basuye iki gihugu baturutse hirya no hino ku isi.
Ikiraro cya Canopy cyo muri Nyungwe, ni bimwe mu bikorwa nyaburanga u Rwanda rufite
Inyoni n'inyamaswa zitaboneka ahandi ku isi biba muri Pariki ya Nyungwe ni bimwe mu bikurura ba mukerarugendo benshi. Photos: Internet
Abakerarugendo basura u Rwanda kugeza ubu, abaturuka mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika nibo baza ku mwanya wa mbere aho umwaka ushize babarirwaga mu 24,488, Abahinde bagakurikira ku 13,008, Abongereza ku 12,320, Ababiligi ku 8,733 n’abandi…
Hamwe mu hantu hakunda gusurwa mu Rwanda harimo imisozi y’ibirunga aho baba bagiye kureba ingagi, ikiraro cya Canopy cyo mu ishyamba rya Nyungwe, ingoro ndangamurage n’ingoro ndangamateka z’u Rwanda, kureba inyoni zo muri Pariki ya Nyungwe, umuco nyarwanda,…
Mu rukari i Nyanza, ni hamwe mu hantu hagaragaza amateka y'u Rwanda naho hakunda gusurwa cyane. Photo: Internet
Uru rutonde rwashyizwe ahagaragara rugizwe n’ibihugu 20 byo hirya no hino ku isi ruteye kuri ubu buryo, uko bikurikirana: Costa Rica, Ecuador, Rwanda, Uruguay, Brazil, Ubutaliyani, Ubusuwisi, Finland, ibirwa bya Pitcairn, akarwa ka Eigg ko muri Ecosse, Bhutan, Suwede, Australia, Danmark, ibirwa bya Chumbe muri Tanzania, Ubwongereza, Iceland, ibirwa bya Canada Azores byo muri Portugal, Portland, ku mwanya wa 20 hakaza Oregon.
Ku kirwa cya Chumbe mu gihugu cya Tanzania, nyuma y'u Rwanda niho ha 2 hagaragara kuri uru rutonde kuri uyu mugabane wose. Photo: Internet
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO