Abanyamakuru bakomeye mu Rwanda bakomeje kwifuzwa na Radiyo 10. Kuri ubu utahiwe ni Alphonse Muhire Munana wari umuyobozi w’abanyamakuru kuri radiyo Isango Star ugiye kwerekeza kuri radiyo 10 nyuma ya bagenzi be bakoranaga bamubanjirije kuhajya.
Nkuko amakuru yizewe agera kuri inyarwanda.com abivuga , ni uko uyu munyamakuru usanzwe umenyerewe mu kiganiro Ibirari by’ubutegetsi yaba asigaje iminsi mike kuri radiyo Isango Star ndetse n’ibaruwa isezera yamaze kuyandika, ayishyikiriza ubuyobozi bw’iyi radiyo.
Umunyamakuru Alphonse Muhire Munana
Nkuko aya makuru akomeza abivuga, Muhire Munana azarangiza akazi ke ku Isango star mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe ahite yerekeza kuri radiyo 10, aho n’ubundi azajya gukora akazi yari asanzwe akora k’umuyobozi ushinzwe ibiganiro n’abanyamakuru(Chief editor) kuri radiyo na Televiziyo 10.
Alphonse Muhire Munana asanzwe ari umunyamakuru ukuriye abandi, agasoma amakuru(News presenter), akanakora ikiganiro Ibirari by’ubutegetsi gifite abakunzi batari bake.
Si ubwa mbere Muhire Munana yaba avuye kuri Isango Star kuko mu mwaka wa 2013 yahavuye yerekeza kuri radio KFM aho yakoraga akazi gasanzwe k'ubunyamakuru no kuyobora ibiganiro gusa ntiyahamaze igihe asubira ku Isango Star nubu akaba ariho yari agikorera.
Umunyamakuru Michelle Iradukunda nawe ugiye kwerekeza kuri Magic FM
Si Muhire Munana ugiye kuva kuri iyi radiyo Isango Star kuko na Ange Rugamba usanzwe asoma amakuru ndetse akanakora ikiganiro Ubuzima n’abantu nawe agiye kwerekeza kuri radiyo 10, akazayikorera mu mujyi wa Kampala(News reporter radio 10 Kampala). Undi munyamakuru ugiye kuva ku Isango Stari ni Iradukunda Michelle wari usanzwe akora ibiganiro Generation des Grand Lacs ndetse na Isango Relax time. Iradukunda Michelle we akaba agiye kwerekeza kuri radiyo Magic FM.
Michelle ari kumwe na Antoinette Niyongira(wambaye amataratara)bakoranaga ku Isango Star akerekza kuri radiyo 10 ,undi akaba agiye kuri Magic FM
Plaisir Muzogeye(wambaye ingofero itukura), Claude Kabengera (wambaye ipantaro y'icyatsi)Antoinette Niyongira (wicaye) na Mike Karangwa (wambaye umupira w'umweru nibo banyamakuru b'imyidagaduro bamaze kuva kuri radiyo Isango Star berekza kuri radio 10
Alphonse Muhire Munana na Ange Rugamba bagiye kwerekeza kuri radiyo 10 bakurikira abanyamakuru bakomeye mu myidagaduro babanje kuherekeza. Abo ni Mike Karangwa, Claude Kabengera, Plaisir Muzogeye ndetse na Antoinette Niyongira. Kuri aba kandi hiyongeraho umunyamakuru ukomeye mu kogeza imipira Theogene Rugimbana werekeje kuri radiyo 10 avuye kuri Flash FM.
Renzaho Christophe
TANGA IGITECYEREZO