Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kanama 2017 ni bwo Kaminuza y'u Rwanda yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri bagera kuri 8252 barangirije amasomo yabo muri iyi kaminuza. Ni ibirori byabereye i Remera kuri Stade Amahoro mu mujyi wa Kigali.
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi ni umwe mu banyacyubahiro bitabiriye ibi birori. Mu ijambo rye yabagejejeho ubutumwa bwa Perezida w'u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame washimiye cyane aba banyeshuri barangije kaminuza ndetse anabifuriza amahirwe masa no guhirwa mu rugendo rushya rw'ubuzima batangiye.
Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi yasabye aba banyeshuri 8252 barangirije amasomo yabo muri Kaminuza y'u Rwanda gukoresha ubumenyi bahashye muri iyi kaminuza bakazana impinduka nziza mu mibereho y’abaturarwanda. Yabasabye kandi guhanga imirimo aho kuba abajya gushakisha akazi. Yagize ati;
(....) Mwifashishije ubumenyi mufite, mugomba kuzana impinduka nziza mu mibereho y’abaturage, binyuze mu byo mwize cyangwa ibyo muzaba mukora. Kugira ngo mubashe kugera ku ntego mu buzima bwanyu buri imbere, murasabwa kureba kure, guhanga udushya no kwihangira imirimo aho kuba abajya gushakisha akazi.
REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE
Abarangije kaminuza uyu mwaka muri UR ni 8252
Harimo n'abahanga mu muziki,....bazi gucuranga ibikoresho binyuranye bya muzika
Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi (uwa gatatu uhereye ibumoso)
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Uwizeye Judith (ibumoso) hamwe na Minisitiri w'Umuco na Siporo Uwacu Julienne (iburyo)
Philip Cotton umuyobozi mukuru wungirije wa Kaminuza y'u Rwanda
Umuyobozi Mukuru wungirije wa Kaminuza y'u Rwanda, Amb. Dr Charles Murigande
Minisitiri Uwacu Julienne hamwe na Minisitiri w'Uburezi, Dr Musafiri Papias Malimba
Minisitiri w'Uburezi Dr Musafiri Papias aganiriza abarangije Kaminuza
Minisitiri w'Intebe Murekezi yasabye aba banyeshuri kwihangira imirimo
Philip Cotton, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Kaminuza y'u Rwanda
Basabwe gukoresha ubumenyi bahashye muri kaminuza y'u Rwanda bakazana impinduka nziza mu mibereho y'abaturage
KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI
AMAFOTO: Sabin Abayo - Afrifame Pictures
TANGA IGITECYEREZO