Umugabo, witwa Victor Munengu, yasabye ko hakorwa isuzuma rya DNA kugira ngo hamenyekane neza niba ari we se w'umwana.
Mbere y'ibi, bombi bari batangaje ko isura yihariye y'umwana wabo yatewe n'uko Munengu akunda kureba amakinamico y'Abahinde ndetse n'ayerekanwa kuri ZeeWorld, nk'uko umugore we yabivuze. Munengu yari yemeye ibisobanuro by'umugore we, yizeza ko azita ku mwana.
Ariko nyuma yo kunengwa ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kuri Facebook, aho abantu bamusekaga kubera kwemera ibyo bisobanuro, Munengu yahinduye icyemezo nkuko tubikesha Face of Malawi.
Ubu arimo gusaba ubufasha bw'amafaranga ku baturage kugira ngo abashe kwishyura isuzuma rya DNA, aho akeneye gukusanya miliyoni 95,000. Kugeza ubu, yabashije kubona ibihumbi 250 aturutse mu nkunga y'abantu.
Munengu akora akazi ko gutwara abagenzi akoresheje Yango uburyo bw’ifashisha murandasi mu gutwara abantu n’ibintu aho bigomba kugezwa, akorera ahitwa Makeni Mall, mu gihe umugore we akora akazi ko mu rugo i Madras, Kamwala mumugi wa Lusaka, aho akorera Majid Patel, ufite iduka ricuruza ibiribwa mu isoko rya Kamwala.
TANGA IGITECYEREZO