Ishuri ryisumbuye rya Stella Matutina ni rimwe mu mashuri aherereye mu karere ka Rulindo mu Majyaruguru y’u Rwanda, ni ishuri rya Kiliziya Gatolika rya Arikidiyosezi ya Kigali riyoborwa n’ababikira b’abapenitente ba Mutagatifu Francois d’Assise. Iri shuri rifite abanyeshuri bafite umwihariko w’ubuhanga mu guhimba imideli.
Ubwo INYARWANDA yajyaga gufata gahunda yo gusura amashuri atandukanye yo mu Rwanda, yari igamije gukusanya amakuru yerekeye ibigo byo mu Rwanda atazwi cyane, amateka yabyo ndetse no kuganira n’abayobozi b’ibigo ubuzima bw’abanyeshuri n’aho uburezi bugeze muri iki gihe cyane cyane ko uburezi ari inkingi y’iterambere rya buri gihugu icyo ari cyo cyose ku isi. Ecole Secondaire Stella Matutina y’i Shyorongi ni ishuri twifuje gusura cyane cyane ko hari byinshi twajyaga twumva kuri iri shuri dushaka kujya kwihera ijisho no gusangiza abasomyi bacu.
Ukigera muri iri shuri, haba hatuje cyane ku buryo wakeka ko nta muntu uhari, amasomo aba arimbanije ariko muri rusange ibintu byose bituje cyane, iyo wabisabiye umwanya, nta kabuza ubuyobozi bw’iri shuri bukwakira neza, ni ko natwe byatugendekeye ubwo twakirwaga n’umuyobozi w’iri shuri Soeur Kankindi Christine. Yatubwiye mu ncamake ubuzima bw’iri shuri uhereye igihe ryatangiriye kugeza ubu.
Iri shuri ry’abakobwa gusa riherereye i Shyorongi mu karere ka Rulindo, ryatangiye muri 1968 ritangira ryigisha ibyo kera bitaga ‘Familiale’, riza kujya ku byitwaga ‘Cerai’ kugeza ubwo muri 1989 basabye ubuyobozi bwariho icyo gihe bwa Komini Shyorongi guhinduka ikigo cy’amashuri yisumbuye (Ecole Secondaire). Hahise haza amasomo ya Normale Technique ikurikirwa n’inderabarezi rusange (Normale Primaire) ku buryo Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 yasanze abiga Normale Technique bari mu mwaka wa 6 naho aba normale primaire bageze mu mwaka wa 3.
Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 yashegeshe iri shuri rihagarara gukora imyaka 8
Kimwe na byinshi mu bigo byariho mu Rwanda, Ecole Secondaire Stella Matutina yagezweho n’ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi kuko iri shuri ryarasahuwe riranangizwa cyane. Muri icyo gihe cya nyuma ya Jenoside, umuryango w’ababikira b’abapenitente ba mutagatifu Francois d’Assise wari ufite ibindi bikorwa byangijwe hirya no hino ku buryo byari bigoye gusanira ahantu hose icyarimwe. Muri icyo gihe cyose nk’uko Soeur Kankindi yabitubwiye, iri shuri ryari amatongo rikoreshwa n’ubonetse wese, ngo higeze kubaho n’umukwabu wa za Mayibobo i Kigali zikajya zijyanwa muri iki kigo.
Nyuma y’imyaka 8, muri 2002 ku itariki 7 Ukwakira, Stella Matutina yongeye gufungura imiryango itangirana n’abanyeshuri 117 bo mu mwaka wa 1 gusa w’amashuri yisumbuye. Muri icyo gihe iri shuri ngo ryarishakishaga cyane rigerageza kwiyubaka, nta muriro, nta mazi, nyuma haza gutangizwa amashami y’ibinyabuzima n’ubutabire (Biochimie), imibare n’ubugenge (Math Physique) n’ikoranabuhanga (Informatique).
Stella Matutina ni ishuri ryigisha iby’ubumenyi gusa (Sciences)
Nyuma y’uko haje ibyo gukomatanya amasomo amwe n’amwe (combinations), Stella Matutina yahisemo kwigisha MPC (Mathematics- Physics- Computer Sciences: Imibare- Ubugenge- Mudasobwa), MCB (Mathematics- Chemistry- Biology: Imibare- Ubutabire- Ibinyabuzima) , MEG (Mathematics- Economics- Geography : Imibare- Ubukungu- Ubumenyi bw’isi) , MCE (Mathematics- Computer Sciences- Economics: Imibare-Mudasobwa- Ubukungu).
Muri Stella Matutina bigisha amashami ya sciences gusa
Soeur Kankindi Christine yatubwiye ko ibi byo gukomatanya amasomo amwe n’amwe bituma abana biga ibyo bihitiyemo kandi bumva bazashobora. Ibi nibyo byatumye Stella Matutina ihagarika kwigisha ishami rya PCM (Physics- Chemistry- Mathematics: Ubugenge- Ubutabire- Imibare) abanyeshuri baryo ba nyuma bakaba bararangije umwaka ushize, nk’uko twabisobanuriwe ngo ibi byatewe n’uko abanyeshuri batakundaga iri shami bavuga ko rikomeye kandi rikaba ritaberekeza ku byo bifuza kwiga muri kaminuza.
Soiree Creative, kimwe mu bintu uwize muri Stella Matutina atapfa kwibagirwa
Ugeze mu kigo cy’ishuri icyo ari cyo cyose, ntiwahava utamenye iby’imikino n’imyadagaduro. Stella Matutina twabwiwe na Soeur Kankindi ko yigaragaza cyane mu mikino ya Volleyball, Basketball, Netball ndetse na Ping-Pong. Muri Volleyball bafite ikipe iba iya mbere ku rwego rw’intara, kimwe na Basketball naho Netball yo ikaba iya 2 ku rwego rw’igihugu. Muri Ping-Pong ho ngo guhera muri 2008 bagiye batwara umudali wa zahabu kugeza muri 2014, muri iyi myaka yindi bakaba baratwaraga umudali wa feza (argent).
Mu myidagaduro kandi, iri shuri rigira ama Club atandukanye ahangirwamo udushya dutandukanye. Bagira umugoroba bita Soiree Creative uberamo ibintu bitandukanye cyane cyane ibizwi ni ibyo guhanga imideli mu bintu bitandukanye biboneka mu kigo nk’ibitenge, amashuka n’inzitiramibu kandi bakabikora batanabidoze ari ugufatanyisha udupengeri n’ibikwasi. Soeur Kankindi yatubwiye ko imideli bahimbye atazibagirwa ari iyari ikozwe mu mifuka. Atweretse amafoto, twasanze mu berekanye iyo mideli yo mu mifuka harimo na Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2014, bigaragaza ko iri shuri ritanga ikizere mu gushishikariza abana kubyaza umusaruro impano zitandukanye baba bafite.
Muri Stella Matutina berekana imideli, uyu uri mu kaziga ni Akiwacu Colombe ubwo yerekanaga imideli ikoze mu mifuka, ibyo Soeur Kankindi avuga ko atazibagirwa
Imyitwarire y’abanyeshuri ba Stella Matutina
Soeur Kankindi yatangiye kuyobora Stella Matutina muri 2007 asimbuye uwitwaga Soeur Kantarama Agathe, tumubajije imihindukire mu myitwarire y’abana muri iyo myaka 10 amaze ari umuyobozi, yagize ati “Nibyo abana ba 2007 sibo b’ubu, abana barahindagurika cyane, imyitwarire igenda igorana ariko mbona biterwa n’uko ababyeyi batakibona umwanya wo gukurikirana abana. Burya iyo umwana ababyeyi bamukurikiranye imyitwarire ye iba itandukanye n’iy’undi ufite abahyeyi batabona umwanya. Gusa turafatanya bagera hano tukagerageza kubagorora ukamubwira uko bifata, uko babana n’uburyo babaho ubuzima bukwiye. Navuga ko dufite abana beza kuko burya iyo abana bari ku rugero rwo guhanwa badatumwe ababyeyi wavuga ko ufite abana beza.”
Umuyobozi wa Ecole Secondaire Stella Matutina yemeza ko afite abanyeshuri beza kuko ntawe upfa kumunanira ngo amutume ababyeyi
Uyu muyobozi wa Stella Matutina yanatubwiye ko kurera ari umurimo mwiza cyane kuko ngo n’ubwo baba ari abana bato abigiraho mu buzima bwe bwa buri munsi. Yagize ati “Ikintu kinshimisha ni ukubona abana baza hano, hari ukubwira ati njyewe nageze aha ntazi kwimesera, ntazi gusasa uburiri bwanjye, ntazi gukubura, ntazi koza isahani ariko ubu iyo ngeze mu rugo baratangara. Dutoza abana isuku, kubana neza, gusenga ndetse tukabashishikariza kwiga bashyizeho umwete kuko ari nacyo kiba cyarabazanye.”
Ikindi umuntu atabura kuvuga muri iri shuri ni isuku ubona iri ku rwego rushimishije ukurikije ko ari ishuri ricumbikiye abana 560, 243 mu cyiciro rusange, abasigaye bose mu mashami atandukanye. Twatemberejwe iri shuri ryose nta na hamwe twabujijwe kugera ndetse n’aho abanyeshuri baryama. Henshi mu bigo by’amashuri usanga aho abanyeshuri bakorera iby’isuku cyangwa aho barira no mu gikoni hari isuku idahagije ariko ugeze muri Stella Matutina utungurwa n’isuku guhera ukinjira kugeza aho abanyeshuri baryama, aho bakorera isuku n’ibindi bitandukanye. Nta mubyeyi utakwishimira ko umwana we yiga mu ishuri ritunganye, ibi natwe twifuje kubisangiza abasomyi b’INYARWANDA.
Kugeza ubu abantu bize muri Stella Matutina bafite umuryango bahuriramo witwa Heart to Heart ukora ibikorwa bitandukanye ndetse ngo bajya bagaruka muri iri shuri gutaramana na barumuna babo
Reba amafoto atandukanye twafashe muri iri shuri:
Uri kwinjira muri Ecole Secondaire Stella Matutina
Soeur Kankindi Christine uyobora iri shuri niwe watwakiriye
Ibikombe n'imidali abanyeshuri bo muri iri shuri begukanye mu marushanwa atandukanye
Abanyeshuri ni aha baba bicaye ku dutebe iyo batari mu ishuri cyangwa mu yindi mirimo
Aho abanyeshuri bicara iyo bari mu isomero
Ni uku isomero rya Stella Matutina rimeze
Twasanze abanyeshuri bari mu gihe cy'amasomo
Batojwe gutuza no guceceka
Kimwe mu bizakubwira ko ugeze ahantu hari ababikira ni ishusho y'umubyeyi Bikiramariya
Irindi shuri
Aya ni amashuri
Ubwiherero abanyeshuri bakoresha ku macumbi yabo mu gihe cya ku manywa
Aho abanyeshuri barara
Ibintu byose biba biri ku murongo, buri munyeshuri atozwa kwita ku bikoresho bye no kubigirira isuku
Mu bwogero, buba imbere mu nzu aho abanyeshuri baryama
Ubwiherero buba imbere aho abanyeshuri baryama, nijoro ntibajya kwiherera hanze
Ku macumbi y'abanyeshuri, twabwiwe ko buri nzu ibamo umubikira cyangwa ushinzwe abanyeshuri uba uri hafi yabo
Ahajugunywa imyanda
Iyo uvuye ku macumbi ugarutse ku mashuri
Nk'uko byigaragaza, aha niho bafatira amafunguro
Mu gikoni
Ibikoresho bashyiramo amazi yo kunywa cyangwa igikoma
Udutambaro duhanagura amazi ku bikoresho bariraho
Muri iri shuri hari ibigega byinshi bibika amazi
Tugarutse ku mashuri
Ibi bigega bibamo amazi atetse yahojejwe abana banywa igihe bari hafi y'amashuri
Iri shuri ryafotowe abanyeshuri bagiye muri laboratwari
Mu nzu y'imyidagaduro, niho bakorera n'inama
Tugarutse ahagana ku marembo twinjiriyemo
Aha ni kuri za Laboratwari
Ubusitani bw'imbere ya za laboratwari
Twinjiye muri laboratwari ya chemistry (ubutabire)
Twageze muri laboratwari b'ibinyabuzima (biology)
Tugeze muri laboratwari y'ubugenge (physics)
Ibikoresho by'abanyabugenge
Twagarutse hanze
TANGA IGITECYEREZO