Richard Nick Ngendahayo, umuhanzi nyarwanda ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari mu myiteguro yo kumurika album ye nshya mu gitaramo gikomeye azakorera i Kigali umwaka utaha wa 2019. Twamubajije impamvu yahisemo kumurikira mu Rwanda iyi album ye nshya.
Richard Nick Ngendahayo ufite izina ryubashywe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no muri Diaspora Nyarwanda, amaze imyaka itari micye aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas. Kuva agezeyo, kugeza ubu amaze gushyira hanze indirimbo nshya ebyiri ari zo: Ntwari batinya na Urera. Icyakora avuga ko afite izindi ndirimbo nshya zinyuranye yitegura gushyira hanze, zikubiye kuri album ye nshya ya gatatu amaze iminsi ahugiyeho.
Indirimbo ze zanditse amateka kuva 2005 kugeza n’uyu munsi harimo: Yambaye icyubahiro, Ni we, Wemere ngushime, Mbwira ibyo ushaka, Gusimba Umwonga, Si umuhemu, Cyubahiro n’izindi zinyuranye. Yatangaje Inyarwanda.com ari mu myiteguro yo kumurika album ye ya gatatu igizwe n'indirimbo 7 zatunganyijwe na Producer Patrick Buta ukorera muri 'Kilulu 9 Production' akaba ari nawe watunganyije indirimbo zigize album 'Niwe'.
Richard Ngendahayo ari mu bahanzi nyarwanda bubashywe cyane mu muziki wa Gospel
Richard Nick Ngendahayo yadutangarije ko iyi album ye nshya azayimurikira mu Rwanda, gusa itariki y'igitaramo azayimurikiramo ntabwo iratangazwa. Twifuje kumenya impamvu yahisemo kumurikira mu Rwanda iyi album ye nshya nyuma y'igihe kinini yari amaze atagera mu Rwanda, adutangariza ko u Rwanda n'Abanyarwanda bose bamuhora ku mutima kurenza ahandi hose ku isi. Yagize ati:
Nahisemo kuzayimurikira mu Rwanda kubera ko ari igihugu cyanjye mpoza ku mutima. U Rwanda n'Abanyarwanda bose bampora ku mutima kurenza ahandi hose nakamurikiye album yanjye. Rero gutaramana n'ab'Iwacu ni umugisha ukomeye kuri njye, ndabakunda kandi mbahoza mu mutima ni yo mpamvu bose baza ku mwanya wa mbere. Iyo ntekereje gukora indirimbo mba nyikorera bo kugira ngo zizabafashe kwegera Imana no kuyikiranukira muri byose. Thank you!
Twamubajije igihe azamurikira iyi album ye nshya, adusubiza agira ati: "Igihe cyo kumurika album ntikiramenyekana, muzabimenyeshwa." Icyakora yavuze ko iyi album ye nshya yarangiye gutunganywa, akaba azajya ashyira hanze indirimbo ziyigize, imwe imwe mbere y'uko amurika iyi album ye ya gatatu. Iyo ubajije uyu mugabo impamvu yamaze igihe kinini adakora umuziki, avuga ko yari ategereje isaha y'Imana. Ati: “Igihe cy’Imana cyari kitaragera, ubu hageze kuko ngendera ku isaha yayo”
Richard Nick Ngendahayo ari hafi gutaramira mu Rwanda
UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'URERA' YA RICHARD NGENDAHAYO
TANGA IGITECYEREZO