Umuhanuzi Sultani Eric uyobora itorero Zeal of the Gospel church rikorera i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, afite gahunda itamenyerewe cyane mu yandi matorero ya hano mu Rwanda yo gusengera abantu akabahanurira ariko babanje kumuha ituro riremereye dore ko abashyitsi abaca ibihumbi 20 naho abasangwa akabaca ibihumbi 10 by’amanyarwanda.
Gusengera abantu no kubahanurira ubabwira ibizababaho mu buzima bwabo ni gahunda nshya y'itorero Zeal of the Gospel church rikuriwe na Prophet Sultan Eric. Ni itorero rimaze imyaka itanu rikorera mu Rwanda, icyicaro gikuru kikaba giherereye i Nyamirambo ku muhanda ujya ku Mumena utari winjira mu muhanda w’amabuye. Kuri ubu ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane izihurirwaho n’abakristo, hari kuvugwa cyane iyi gahunda ya Prophet Sultan yo guhanurira abantu bishyuye amafaranga atari macye dore ko atapfa kubonwa n’umuntu uwo ariwe wese. Na we urabyumva 20.000 Frw hano mu Rwanda ni amafaranga abonwa n’umugabo.
Prophet Sultani Eric akaba yarashyizeho gahunda yo kubonana n’umuntu wese ubishaka, akamuhanurira abanje kumwishyura, ubundi ngo agatahana igitangaza cye. Muri iyi gahunda ye nshya, dore amagambo yatangaje mu rwego rwo kwamamaza iyi gahunda idasanzwe. Benshi babonye iryo tangazo ntabwo barivuzeho rumwe kuko hari abemeranya na Sultani hakaba n’abavuga ko ari ukurya amafaranga y’abanyarwanda babashukishije ubuhanuzi ndetse abandi bakavuga ko ibimenyetso by'abahanuzi b'ibinyoma.
“Ushaka kumenya icyo Imana ivuga ku buzima bwawe, ejo hazaza hawe, urashaka gukira indwara, ntucikwe n’umugisha wo kwibonanira n’umuhanuzi w’Imana muri mwenyine muri gahunda nshya ya Zeal of the Gospel church. Abashyitsi ni 20.000Frw, naho abasangwa ni 10.000Frw. Kwakirwa ni buri munsi. Ijambo rivuye ku Mana ryahindura ubuzima bwawe." Iryo ni itangazo ryamamaza iyi gahunda.
Umwe mu bakristo wagize icyo avuga kuri iyi gahunda idasanzwe yadukanywe ya Prophet Sultan Eric, yagize ati "Ubu se uyu atandukaniye he n'abahanzi bitwa abaramyi binjiriza abantu muri za concerts zabo cyangwa abashumba baka ibitambo n'imbuto zo kubiba n'ibindi. Njye mbona nta gitangaza uyu akoze ahubwo ari ibisanzwe usibye ko abikoze mu buryo bwe." Umuvugabutumwa Uwagaba Caleb Joseph wo mu itorero Bethesda Holy church aganira na Inyarwanda.com, yavuze ko guhanurira abantu wabanje kubarya amafaranga ari ibintu bibabaje cyane ndetse bikaba bimuteye ubwoba, gusa ngo byose byarahanuwe ko mu gihe cy'imperuka hazaduka abahanuzi b'ibinyoma, yagize ati:
...Biratangaje kandi birababaje gusa na none ibi byarahanuwe iminsi ya nyuma tuyirimo. 'Icyo gihe umuntu nababwira ati Dore Kristo ari hano cyangwa ati dore ari hariya ntimuzabyemere kuko hazaduka abiyita Kristo n'abahanuzi b'ibinyoma bakora ibimenyetso n'ibitangaza kugira ngo babone uko bayobya n'intore niba bishoboka. Mariko 13: 21-22 Mfite ubwoba ko no mu Rwanda bihageze nonese ubwo ntihasigaye kuvuga ngo yemwe yemweee nimuze mwakire ibitangaza byanyu ku giciro utasanga ahandiiii
Nyuma yo kubona aya makuru ndetse no kuganira na bamwe mu bakristo batunga agatoki Prophet Sultan Eric bamushinja gucuruza ijambo ry’Imana, ubutekamitwe n’ibindi bashingiraho bamwita umuhanuzi w’ibinyoma, ndetse hakaba n'abavuga ko bamuzi neza ko ari umunyabuntu, Inyarwanda.com, twegereye umwe mu byegera bya Prophet Sultan Eric adutangariza impamvu bahisemo kujya bishyuza abakristo n’abandi bose bashaka guhanurirwa.
Amafaranga yakwa ngo ni ituro ry’umuhanuzi ndetse no kugerageza kwizera kwabo
Pastor Alex Ruberwa umwe mu bayobozi ba Zeal of the Gospel church, yabwiye Inyarwanda.com ko kwishyuza abantu kugira ngo bahanurirwe ari mu rwego rwo kugerageza ukwizera kwabo. Yavuze ko atari ubucuruzi cyangwa kunyunyuza ababagana ahubwo ko ari ituro ry’umuhanuzi. Yavuze ko no muri Bibiliya hari abantu bajyaga bageragezwa hagapimwa kwizera kwabo mbere yo gukorerwa igitangaza. Yaduhaye urugero rw’umunyacyubahiro wasabwe kwibira inshuro 7 muri Yorodani akabona gukira ibibembe. Yunzemo ko iyo baguhanuriye watanze amafaranga, ijambo ry'ubuhanuzi ubwiwe uribyaza umusaruro. Yagize ati:
Muri rusange ni ituro ry'umuhanuzi ariko akenshi aba ari ugupima kwizera kw'abantu kuko abantu benshi baza imbere y'abakozi b'Imana ntabwo baba bizeye aba ari ukugerageza ama chance (amahirwe) kubera ko ava iruhande rwawe akajya no kwa muganga kandi yari yaje ngo mumusengere indwara runaka ariko nta kwizera, na we ukaba ubizi ko atakwizeye. Rero rimwe na rimwe hari igihe ushyiraho ituro ari ugupima kwizera kw'umuntu. Si uko umuntu aba akeneye amafaranga cyane ahubwo ni ugupima kwizera kw'umuntu kugira ngo urebe ko akwizereyemo kuko umuntu waguhaye ibihumbi 10 (10.000Frw) ijambo wamuhaye aribyaza umusaruro akaryakirana umutima wizeye. Ni motivation yacu kugira ngo abantu ntibapfe kuza batizeye. Ni nka kwa kundi umuhanuzi yabwiye Namani kugenda akidumbaguza muri Yorodani, biriya ni condition yo kupima niba umuntu yizeye. Iriya ni gahunda y'umuntu ukeneye privacy hari abantu badakunda ko babahanurira muri rusange nibo bareba umuhanuzi gutyo ku ruhande ariko abandi tubahanurira ku buntu muri rusange(mu ruhame).
Umuhanuzi Sultan Eric umuyobozi mukuru wa Zeal of the Gospel church mu Rwanda
TANGA IGITECYEREZO