Kigali

Nyamasheke: Igiterane Rwanda Gospel Revival Festival cya Thacien Titus gisize amateka abasaga 384 bakira agakiza-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/12/2016 22:20
0


Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo igiterane Rwanda Gospel Revival Festival cyateguwe n’umuhanzi Thacien Titus cyasojwe.Ni igiterane yakoreye mu ivuko rye mu karere ka Nyamasheke agitumiramo abahanzi benshi barimo Theo Bosebabireba, Stella Manishimwe n’abandi hakiyongeraho n’abavugabutumwa.



Iki giterane cy’iminsi 3 cyaranzwe n’ibihe bidasanzwe haba mu ijambo ry’Imana ndetse no mu ndirimbo z’abahanzi. Byari ibyishimo bikomeye ku bakristo n’abandi bantu bo mu karere ka Nyamasheke gutaramirwa n’abahanzi bakomeye nka Thacien Titus wakiranywe urugwiro na cyane ko yari ku ivuko, Theo Bosebabireba uhafite abakunzi benshi wabanye nabo mu minsi ibiri ndetse hari n’abandi bahanzi banyuranye bari kumwe na Thacien Titus wateguye iki giterane nyuma y’imyaka itatu yari amaze adakorera igiterane muri Nyamasheke.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Tuyishime Thacien uzwi cyane nka Thacien Titus yashimye Imana yabanye nabo mu minsi itatu yose icyo giterane cyamaze, bakaba barabonye ubwiza bw’Imana. By’umwihariko yashimye Imana kuba muri icyo giterane harabonetsemo abantu basaga 384 bakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wabo ndetse hakaboneka n’inkunga y’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni enye yo gusakara urusengero rwa ADEPR Buhoro. Thacien Titus yagize ati:

Nashimishijwe n’imirimo itangaje Uwiteka yadukoreye, tukabona abasaga 384 bakira Yesu bagakizwa. Hihanye abantu 121 kuwa gatanu, kuwa gatandatu hihana 47, ku Cyumweru hihana abantu 216. Turashimira Yesu kubw’abantu bakijijwe. Nongeye kandi gushimira abantu baje ari benshi kandi bafite inyota n’ishyaka ryinshi ryo kumva ijambo ry’Imana. Muri rysange ndashimira abahanzi bose bamperekeje ku ivuko ku musozi navukiyeho tukajya kuvugayo ubutumwa byankoze ku mutima. Imana ibahe umugisha.

Muri icyo giterane habereyemo n’ibitangaza, hamanuka n’ubuhanuzi

Pastor Pascal Barakagira, umwe mu bakozi b’Imana bagishije ijambo ry’Imana, yahanuriye umukobwa Sarah wari warazinzwe n’abarozi, Imana iramubohora. Yahise yemererwa amafaranga 300.000Frw byo kugura ibitahanwa, Mukamana Christine umugore wa Thacien Titus na we yemerera uwo mukobwa muzamuha imodoka ya Jupe izamutwara mu bukwe bwe.

Muri icyo giterane Rwanda Gospel Revival Festival cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru, Thacien Titus hamwe n’umugore we, bashimye Imana ko yabahaye umwana bibarutse tariki 22 Kanama 2016, banaririmba indirimbo bahimbiye umwana wabo yitwa ‘Igitego’ yakunzwe cyane. Hari kandi umuhanzi Faustin Murwanashyaka ndetse na Gonzague na we waririmbye agatanga n’ubuhamya bwakoze ku mitima ya benshi.  

Reba amafoto y'iki giterane cyamaze iminsi 3 kibera mu karere ka Nyamasheke

Rwanda Gospel Revival Festival

Rwanda Christian Film Festival 2016

Pastor Pascal Barakagira ahanurira Sarah wari warazinzwe

Rwanda Christian Film Festival 2016

Umuhanzi Murwashyaka Faustin umwe mu bishimiwe cyane i Nyamasheke

Rwanda Christian Film Festival 2016Rwanda Christian Film Festival 2016

Rev Ndimubayo Charles (ibumoso) Umushumba w'itorero ry'akarere ka Nyamasheke (wambaye ama Lunette) hamwe na Rev Ndababonye Damien umushumba wa Paruwasi ya ADEPR Buhoro ahabereye igiterane

Rwanda Christian Film Festival 2016

Umuhanzi Amos Mwenedawidi yaririmbye iminsi 3

Rwanda Christian Film Festival 2016

Thacien Titus

Thacien Titus aririmbana na Theo Bosebabireba wari wagiye kumushyigikira

Thacien Titus

Uyu mwana yaruhannye ararandura bikora ku mitima ya benshi barihana

Thacien Titus

Thacien Titus hamwe n'umugore we bashimira Imana yabahaye umwana

Thacien Titus

Thacien Titus

Nyuma y'ishimwe ryabo, barambitsweho ibiganza n'abakuru b'itorero

Thacien Titus

Thacien Titus

Iki giterane cyaritabiriwe cyane

Rwanda Christian Film Festival 2016

Thacien Titus

Thacien Titus

Nyina wa Thacien Titus na we yitabiriye iki giterane gikomeye cyateguwe n'umuhungu we

REBA HANO 'NDAGUSHIMA' YA M CHRISTINE FT THACIEN TITUS








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND