Kigali

Muhoza, Patient, Gaby, Aime, Ben na Diane wa True Promises bahuriye mu ndirimbo yakundwaga na Rev Gapusi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/09/2016 17:03
4


Mu rwego rwo kwifatanya n’umuhanzi Janvier Muhoza uherutse kubura uwo afata nk’umubyeyi we nyakwigendera Rec Gapusi Jean witabye Imana azizie indwara ya Cancer, abahanzi batandukanye bo muri Gospel bifatanyije na we bakorana indirimbo yakundwaga cyane na nyakwigendera.



Abahanzi barimo Patient Bizimana, Gaby Kamanzi, Aime Uwimana, Ben wo muri Alarm Ministries na Diane Nyirashimwe wo muri True Promises na Healing worship team nibo baririmbye indirimbo yakundwaga cyane na nyakwigendera Rev Gapusi Jean. Iyo ndirimbo ikaba yitwa “Ni neza ndatuje”.   

UMVA HANO 'NI NEZA NDATUJE' YA JANVIER MUHOZA N'ABANDI BAHANZI BATANDUKANYE       

Janvier Muhoza wamenyekanye mu ndirimbo 'Izabikora', yabwiye Inyarwanda.com ko icyamuteye gukora iyo ndirimbo yahuriyemo n'abahanzi bagenzi be batandukanye ari uko nyakwigendera Rev Gapusi ngo yayikundaga cyane akaba yarajyaga ayibaririmbisha kenshi ndetse akaba yarayicuranze ubwo yari avuye muri coma (soma koma).

Muhoza yagize ati “Icyanteye kuyikora ni uko Pastor Gapusi yaykundaga cyane, yayituririmbishaga kenshi, kuburyo avuye muri coma  ubwo yari ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari arwariye, yatse gitari arayicuranga” Janvier Muhoza avuga ku gahinda atewe no kubura Rev Gapusi Jean afata nk'umubyeyi we, yagize ati:

Ni we wanyoboraga mu buzima, ni we wari umujyanama wanjye. Yari imfura ikomeye, yafashije imfubyi nyinshi izo mu muryango n’abandi. Ni we wafashe inshingano z’umuryango wacu mu gihe Papa yari amaze gupfa kuko yaofuye nkiru muto. Nakuze ngendera ku gitsure cye. Twari dufitanye isano rya hafi kuko Papa wanjye yakurikiraga umugore we (wa nyakwigendera).

UMVA HANO 'NI NEZA NDATUJE' YA JANVIER MUHOZA N'ABANDI BAHANZI BATANDUKANYE

Tariki ya 10 Nzeri 2016 nibwo Pastor Gapusi yitabye Imana atabaruka ku myaka ye 55 y’amavuko. Ni nyuma y’iminsi micye yari amaze agiye kwivuriza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho yatabarukiye. Kurwara kwe byatangiye ari mu Rwanda, afatwa mu buryo butunguranye, nyuma kwa muganga baza gusanga arwaye umwijima (Hepatite B), ageze muri Amerika basanga ari Cancer yo mu bihaha.

Rev Pastor Gapusi yakoreraga umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Cyarwa  ndetse yanabayeho umuyobozi wa korali Evangelique imwe mu zikunzwe cyane muri ADEPR. Mu buzima busanzwe Rev Gapusi jean ni we wayoboraga ikigo cya Eapygreen muri Afrika ndetse yakoze no mu kigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n'Ubworozi(RAB).

Muhoza Janvier

Rev Pastor Gapusi R Jean wafashije imfubyi nyinshi yitabye Imana azize Cancer

Nyakwigendera Rev Gapusi Jean urupfu rwe rwashavuje benshi

Muhoza Janvier

Janvier Muhoza ubwo yashyikirizaga nyakwigendera igikombe cya Groove Award yatwaye muri 2015

Muhoza Janvier

Janvier Muhoza wamenyekanye mu ndirimbo 'Izabikora'

Rev Gapusi JeanRev Gapusi Jean

Nyakwigendera yari umuhanga cyane mu gucuranga gitari

UMVA HANO 'NI NEZA NDATUJE' YA JANVIER MUHOZA N'ABANDI BAHANZI BATANDUKANYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Olivier 8 years ago
    May you rest in eternal peace!! Tuzagukumbura cyane.
  • fanny8 years ago
    uyu mu pastor yarintangarugero peeeee
  • bobo8 years ago
    janvier ihangane peeee, Imana izababa hafi
  • munyana8 years ago
    nice song, rest in peace pastor



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND