Mu mpera z'icyumweru dushoze ni bwo umuhanzi Mugabe Claude uzwi nka Makombe yakoze ubukwe yambikana impeta n'umukunzi we Jolie Kadabagizi. Tariki 13/1//2018 ni bwo Makombe na Jolie basezeranye imbere y'Imana.
Tariki 12/01/2018 ni bwo Makombe yari yagiye gusaba no gukwa umukunzi we. Bucyeye bwaho ni ukuvuga kuwa Gatandatu tariki 13/1/2018 Makombe na Jolie bahamije imbere y'Imana n'imbere y'abakristo ko bazabana akaramata bakazatandukanywa n'urupfu cyangwa se Yesu agarutse gutwara abo yacunguye. Umuhango wo gusezerana imbere y'Imana wabereye muri Eglise Bethammi Christian Fellowship church.
Makombe yambikanye impeta n'umukunzi we Jolie
Nyuma yo gusezerana imbere y'Imana, abatumiwe mu bukwe bwa Makombe na Jolie bagiye i Kabuga kwiyakira. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Makombe yavuze ko we na Jolie bamaze hafi umwaka bakundana. Tumubajije icyo yamukundiye yagize ati: "Namukundiye ko ari umukristo akunda gusenga no guca bugufi kwe no kubaha abantu. Atekereza byagutse ni umujyanama mwiza." Nyuma yo kwambikana impeta, Makombe yahise ashyira hanze indirimbo nshya yise 'Ijambo wambwiye'
UMVA HANO 'IJAMBO WAMBWIYE' INDIRIMBO NSHYA YA MAKOMBE
REBA AMAFOTO Y'UBUKWE BWA MAKOMBE NA JOLIE
Jolie yambika impeta umukunzi we Makombe
Makombe avuga ko yakundiye Jolie byinshi birimo no guca bugufi
Jolie yagaragarije Makombe urwo amukunda nyarwo
Iyizire mukunzi ni wowe Imana yampaye ngo tubane iteka
AMAFOTO YO MU MUHANGO WO GUSABA NO GUKWA
Jolie umukunzi wa Makombe
UMVA HANO 'IJAMBO WAMBWIYE' INDIRIMBO NSHYA YA MAKOMBE
REBA HANO 'YESU WAMBAMBIWE' YA MAKOMBE FT MURAME
TANGA IGITECYEREZO