Ku bufatanye bwa Korali Revelation n’itorero Maranatha Mission Rwanda, hateguwe igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana cyatumiwemo amakorali anyuranye hakiyongeraho umuhanzi Simon Kabera.
Iki gitaramo kizaba kuri iki Cyumweru tariki 17 Nzeri 2017 kuva isaa munani z’amanyawa kugeza saa moya z’umugoroba, kwinjira akaba ari ubuntu. Iki gitaramo kizabera i Gikondo ku itorero Maranatha Mission Rwanda.
Simon Kabera azaririmba muri iki gitaramo
Nkuko Inyarwanda yabitangarijwe n’abateguye iki gitaramo, umuhanzi Simon Kabera ni umwe mu bategereje muri iki gitaramo. Hatumiwe kandi amakorali anyuranye arimo; Upendo choir, Holy Entrance Ministry, Sauti ya Injiri na Voice of praise. Ev Fred Kalisa ni we uzigisha ijambo ry’Imana.
TANGA IGITECYEREZO