Umuhanzi Jean Luc Munyampeta afatanyije na korali Adonai Family yo mu itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi kuri APACE ku Kabusunzu bari gukusanya imyenda na Bibiliya bazafashisha abagororwa bo muri gereza ya Nsinda iherereye mu Ntara y'Iburasirazuba mu karere ka Rwamagana.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Jean Luc Munyampeta yadutangarije ko tariki 13 Mutarama 2018 bazakora igikorwa cyo kwakira imyenda na Bibiliya byo gufashisha abagoroba. Jean Luc Munyampeta ateguye iki gikorwa nyuma yo gusura abagororwa b'i Nsinda akababwiriza ubutumwa bwiza, bamwe muri bo bakakira agakiza ndetse bakabatizwa mu mazi menshi. Yagize ati:
Ndimo gutegura igikorwa gikomeye cyo gushakira imyenda na Bibiliya abagororwa ba gereza ya Nsinda East Province, mfatanyije na korali Adonai/Apace. Iyo mfashanyo tuzayakira izanywe n'abagiraneza babishaka tariki 13 Mutarama 2018 ku rusengero rwo ku Muhima. Dukeneye imyenda myinshi kuko nabo ni benshi. Mu kwezi kwa 11 2017 twahabwirije ubutumwa nanaririmbayo, abakiriye Yesu Kristo nk'Umwami n'Umukiza wabo bakabatizwa babaye 209.
Jean Luc Munyampeta yahamagariye abantu bose bifuza kwifatanya nawe muri iki gikorwa cy'urukundo ko bamugezaho imfashanyo yabo na we akazayishyikiriza abagororwa b'i Nsinda. Yibukije abantu icyanditswe cyo muri Bibiliya kivuga ngo "Ineza y'umuntu ni yo imutera gukundwa"
Umuhanzi Jean Luc Munyampeta
Korali Adonai Family iri gufatanya na Munyampeta muri iki gikorwa
Tariki ya 1 Ukwakira 2017 ni bwo Jean Luc Munyampeta yakoreye ivugabutumwa muri gereza ya Nsinda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’amatorero yose y’Iburasirazuba (East Rwanda Field). Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Jean Luc Munyampeta yadutangarije ko yagiriye ibihe byiza mu ivugabutumwa yakoreye muri gereza ya Nsinda dore ko yaririmbye indirimbo 20, abagororwa 20 bakihana ako kanya.
Aba ni abagororwa bihaniye mu ivugabutumwa Munyampeta yakoreye i Nsinda
Jean Luc Munyampeta yagizwe umuvugizi w'abagororwa b'i Nsinda mu by'ivugabutumwa
Jean Luc Munyampeta ubwo yari muri gereza ya Nsinda
Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS rwahawe igihembo cya Sifa Reward kubwo kwemera ko muri gereza hakorerwa ivugabutumwa
Ubaye ushaka gutanga inkunga yawe wasobanuza kuri iyi telefone: 0788525279
TANGA IGITECYEREZO