Umuhanzi Israel Mbonyi ari mu myiteguro y’igitaramo gikomeye arimo gutegura mu rwego rwo kumurika album ye ya kabiri yise ‘Intashyo’. Iki gitaramo kizabera mu mujyi wa Kigali ndetse kugeza uyu munsi itariki kizaberaho yamenyekanye.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Israel Mbonyi yadutangarije ko tariki ya 10 Ukuboza 2017 ari bwo azakora igitaramo azamurikiramo album ye ya kabiri yitwa Intashyo igizwe n’indirimbo 10. Kugeza ubu imyiteguro ngo igeze kure na cyane ko indirimbo zose zigize iyi album zamaze gutunganywa. Yagize ati:
Igitaramo turi kugitegura tariki 10/12/2017. Ni igitaramo cyo kumurika album ya kabiri izaba yitwa Intashyo. Imyiteguro igeze kure cyane, album yararangiye, mu gihe cya vuba iraba iri hanze.
N’ubwo ariko itariki y’iki gitaramo yamaze kumenyekana, twifuje kumenya uko bimeze ku bijyanye no kwinjira muri iki gitaramo, Israel Mbonyi adutangariza ko aho gitaramo kizabera hazamenyekana mu minsi iri imbere, cyo kimwe n’ibiciro byo kwinjira, abahanzi bazafatana n’ibindi byinshi kuri iki gitaramo ngo bizatangazwa mu minsi iri imbere. Yagize ati:
Kwinjira ntabwo turemeza uko bizaba bimeze, aho bizabera nabyo ntibiremezwa neza,gusa muri iki cyumweru turabitangaza. Abahanzi tuzafatanya, ntiturabatangaza, gusa abenshi ni abahanzi bagenzi banjye ba hano mu Rwanda.
Israel Mbonyi avuga ko ageze kure imyiteguro y'igitaramo agiye gukorera i Kigali
Ese Israel Mbonyi ntiyaba yaratinze gukora ikindi gitaramo?
Tariki ya 30 Kanama 2015 ni bwo Israel Mbonyi yakoze igitaramo cy’amateka, kibera muri Kigali Serena Hotel. Ni igitaramo cyitabiriwe cyane ndetse gikora ku mitima ya benshi babashije kugera kuri Salle cyabereyemo dore ko amagana y’abakunzi b'umuziki we babuze uko binjira muri Serena Hotel kuko imyanya yari yashize. Twabibutsa ko kwinjira icyo gihe byari 5000Frw mu myanya isanzwe ndetse na 10000Frw mu myanya y’icyubahiro.
Israel Mbonyi mu gitaramo cy'amateka aheruka gukorera i Kigali
Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi nta kindi gitaramo Israel Mbonyi yari yagakoze ku giti cye, usibye ibyo yagiye atumirwamo hirya no hino mu Rwanda no hanze yarwo nk'i Burayi no muri Amerika. Aganira na Inyarwanda.com, Israel Mbonyi yavuze ko atatinze gukora igitaramo nkuko hari benshi babyifuzaga ahubwo ko mu gihe gikwiriye Imana ari yo itera abantu gushaka no gukora. Yunzemo ko n’ubusanzwe ari afite gahunda yo gukora ikindi gitaramo muri uyu mwaka wa 2017. Yakomeje avuga ko yafashe umwanya uhagije wo gusengera iyi album ya kabiri agiye kumurikira mu gitaramo agiye gukora. Yagize ati:
Ku bwanjye numva ntaratinze ahubwo nizera ko mu gihe gikwiriye Imana ari yo idutera gushaka no gukora, gusa na mbere, gahunda yanjye yari ugukora igitaramo muri 2017, ariko zimwe mu mbogamizi ngira harimo kuba nkiri umunyeshuri no kuba album yanjye narifuzaga kuyitegura neza ntahubutse kandi nkanabisengera.
Amwe mu mateka ya Israel Mbonyi
Mbonyicyambu Israel wamenyekanye cyane nka Israel Mbonyi, ni umuhanzi nyarwanda wakunzwe cyane mu ndirimbo ze zigize album ya mbere ari zo: Uri number One, Yankuyeho Urubanza, Ku migezi, Ndanyuzwe, Nzibyo Nibwira, Ku musaraba, Agasambi, Harimpamvu n’izindi hakiyongeraho n’izindi aherutse gushyira hanze.
Nkuko yabitangarije Inyarwanda.com, tariki 20/05/1992 ni bwo Israel Mbonyi yabonye izuba, avukira muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo (R.D.Congo) mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho bita Uvira. Muri 1997 ni bwo Israel Mbonyi hamwe n’umuryango we bageze mu Rwanda, muri Congo akaba yarahabaye igihe gito dore ko yahavuye afite imyaka 5 y'amavuko.
Israel Mbonyi ni umukristo muri Restoration church i Masoro
Israel Mbonyi ubarizwa mu itorero rya Restoration church riyoborwa na Apotre Masasu, avuga ko yakuriye muri korali ndetse akaba yari umucuranzi, gusa ngo ntiyagiraga amahirwe yo gutera indirimbo. Korali yakoreyemo umurimo w’Imana harimo Intumwa za Yesu, Groupe de Louange iherereye i Nyanza aho yize amashuri yisumbuye (secondaire) n’irindi tsinda ryitwa Amani.
Ubusanzwe Israel Mbonyi yari asanzwe ahimba indirimbo akaziha abantu cyangwa amakorali ariko igihe yatangiye kuririmba ni igihe yari arangije amashuri yisumbuye mbere yo kujya kwiga mu Buhinde. Mu mwaka wa 2010 ni bwo Israel Mbonyi yafashe gitari ye yiyemeza gutangira kuririmbira Imana ku giti cye. Yankuyeho urubanza, ni yo ndirimbo ye yakoze bwa mbere, nyuma y’aho akora n’izindi zinyuranye zitunganywa na Bruce Higiro. Indirimbo zose zigize album ye ya mbere 'Uri number one' zarakunzwe cyane ndetse kugeza n'uyu munsi ziracyafasha benshi.
Israel Mbonyi witegura kumurika album ye ya kabiri
Israel Mbonyi agiye kumurika Album ya kabiri yise Intashyo
TANGA IGITECYEREZO