Kigali

Manchester City iri gusubira mu byayo yakuye Chelsea mu nzira

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:25/01/2025 22:00
0


Ikipe ya Manchester City yatsinze Chelsea ibitego 2-1 mu mukino wo ku munsi wa 23 wa Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu gihugu cy'u Bwongereza.



Uyu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu saa moya n'iminota 30 kuri Etihad Stadium. Manchester City yatangiye ihuzagurika ndetse ku munota wa 2 gusa myugariro wayo mushya wakinaga umukino we wa mbere muri iyi kipe, Abdukodir Khusanov akora amakosa agiye guha umupira umunyezamu uhita wifatirwa na Nicolas awuha Noni Madueke awushyira mu nshundura igitego cya mbere kiba kirabonetse.

Nyuma yo gutsinda igitego ikipe ya Chelsea yakomeje gusatira ari nako ibona nkaho Cole Palma yabonye umupira imbere y'izamu ari wenyine gusa aratinda birangira ba myugariro ba Manchester City bamugezeho awuha Nicolas Jackson utagize icyo awumaza.

Manchester City yari yatangiye umukino ihuzagurika yaje kugeraho yinjira mu mukino ndetse hari naho Omar Marmoush wakinaga umukino we wa mbere muri iyi kipe yatsinze igitego ariko umusifuzi avuga ko hari habayemo kurarira.

Ku munota wa 38 Manchester City yarase uburyo bwashoboraga kuvamo igitego ku mupira Mateo Kovacic yarazamuye awuha Jusko Gvardiol aragenda ageze imbere y'izamu atinda gutera bituma ba myugariro ba Chelsea bamugeraho arekura ishoti ari ku gitutu umupira unyura impande y'izamu.

Iyi kipe itozwa na Pep Guardiola yaje gutsinda igitego cyo kwishyura ku munota wa 42 ku mupira waruzamuwe na Ilkay Gundogan usanga Matheus Nunes nawe arekura ishoti Robert Sanchez arikuramo umupira usanga Josko Gvardiol ahita awushyira mu nshundura.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yaje asatirana gusa ba rutahizamu bayo bakanirwa kubyaza umusaruro amahirwe babonaga. Ku munota wa 68 Manchester City yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Erling Haaland ku mupira muremure yarahawe na Ederson.

Ku wa 87 Phil Foden yatsinze igitego cya 3 ku mupira yarahawe na Erling Haaland arawikurankana asiga abarimo Trevoh Chalobah aragenda awushyira mu izamu.

Umukino warangiye Chelsea itsinzwe ibitego 3-1 ihita ijya ku mwanya wa 6 n'amanota 40 mu gihe Manchester City yo yagiye ku mwanya wa 4 n'amanota 41.

Uko Haaland yatsinze igitego 

Erling Haaland yishimira igitego cya kabiri cya Manchester City yatsinze 

Uko Phil Foden yatsinze igitego cya gatatu 

Noni Madueke yishimira igitego yatsinze arikumwe na Jadon Sancho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND