Kigali

Premier League: Arsenal yacyuye umuhigo bigoranye naho Liverpool iranyagira

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:25/01/2025 19:37
0


Ikipe ya Arsenal yatsinze Wolves bigoye naho Liverpool inyagira Ipswich Town ibitego 4-1 mu mikino ya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza yo ku munsi wa 23.



Ni mu mikino yakinwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Mutarama 2024 Saa kumi n'imwe z'umugoroba.

Kuri Molineux Stadium ikipe ya Wolves yari yakiriye Arsenal. Uyu mukino watangiye ikipe ya Wolves ariyo ihererekanya neza umupira inarema uburyo imbere y'izamu nk'aho Nelson Semedo yahinduye umupira mwiza imbere y'izamu usanga Pablo Sarabia arekura ishoti gusa rinyura hejuru kure.

Nyuma yaho Arsenal niyo yatangiye kwiharira umupira ari na ko isatira cyane gusa Kai Havertz akarata uburyo bwabazwe. 

Ku munota wa 26 uyu rutahizamu yongeye kurata igitego asigaranye n'umunyezamu ku mupira wari uzamuwe na Leandro Trossard, gusa ashyizeho umutwe birangira Jose Sa awukuyemo.

Mbere y'uko igice cya mbere kirangira umukinnyi wa Arsenal, Myles Lewis- Skelly yabonye ikarita y'umutuku ku ikosa yakoreye Matty Doherty wa Wolves.

Mu gice cya kabiri Mikel Arteta yaje akora impinduka mu kibuga havamo Ethan Nwaneri hajyamo Riccardo Calafiori. 

Nubwo ikipe y'abarashi yari ifite abakinnyi 10 mu kibuga ariko ntabwo byayibujije gukomeza guhererekanya umupira neza ndetse inarema uburyo imbere y'izamu.

Declan Rice yateye kufura nziza ashaka imitwe y'abarimo Gabriel Maghalhaes na Kai Havertz, gusa birangira umupira urenze.

Ku munota wa 63 Wolves yarase igitego cyabazwe kuri koroneri yatewe na Pablo Sarabia, Kai Havertz ashyiraho umutwe ari gukiza izamu umupira uhita usanga Matheus Cunha arekura ishoti ryanyuze impande y'izamu gato cyane.

Ku munota wa 70 umukinnyi wa Wolves, Joao Gomes nawe yabonye ikarita y'umutuku ku ikosa yakoreye Jurrien Timber. 

Nyuma y'iminota 7 Arsenal yahise ibibyaza umusaruro ifungura amazamu ku mupira wazamuwe na Gabriel Martinelli maze Nelson Semedo awihera Riccardo Calafiori ahita awutereka mu nshundura. Umukino warangiye Arsenal itsinze Wolves igitego 1-0.

Undi mukino wabaye ni uwo ikipe ya Liverpool yatsinzemo Ipswich Town ibitego 4-1. Ni ibitego bya Dominic Szoboszlai ku munota wa 11, Mohamed Salah ku munota wa 35, Cody Gakpo ku munota wa 44 na 66 mu gihe igitego kimwe (1) cya Ipswich Town cyo cyatsinzwe na Jacob Greaves ku munota wa 90.

Kugeza ubu Liverpool iracyayoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 53 mu gihe Arsenal yo iri ku mwanya wa 2 n'amanota 47.

Riccardo Calafiori yishimira igitego yatsinze 

Ubwo Lewis Kelly yahabwaga ikarita y'umutuku 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND