Kigali

Ishyaka ry'Intore bakoze igitaramo cy'amateka "Indirirarugamba" baha icyubahiro abamugariye ku rugamba-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/01/2025 5:22
0


Itorero Ishyaka ry'Intore nyuma y’igihe gito rivutse ryakoze igitaramo cy’amateka cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Mutarama 2025 ahazwi nka Camp Kigali.



Iki gitaramo cyabo cya mbere bise "Indirirarugamba" cyiswe icy’amateka biturutse ku bwitabire bwakiranze dore ko amatike y’abashakaga kucyitabira yashize ku isoko habura amasaha make ngo kibe. 

Iki gitaramo kimwe n’ibindi bya gakondo biba bifite umwihariko kuva ku mitegurire kugera ku bibera ku rubyiniro biba bifite igisobanuro cyabyo.

Umukino wiswe Indirirarugamba 

Umukino wakinwe muri iki gitaramo wiswe “Indirirarugamba” ari nawo witiriwe iki gitaramo. Ugaragaza Umwami atumaho abasore bari bagize itorero “Indirirarugamba” ngo baze bamwereke ibyo bari bagezeho, ndetse anabateguza kwitegura gutabarira Igihugu.

Bimwe mu byo aba bana bato bereka Umwami birimo ukugaragaza ubumenyi bamaze kunguka mu bijyanye n’imirwano njyarugamba kugira ngo arebe neza ko biteguye gutabara u Rwanda igihe cyose rwaba rubakeneye.

Uyu mukino uvanze n’indirimbo ndetse n’imyiyereko y’intore zatojwe neza ukomeza werekana inkuru y’uko Umwami yakiriye ubutumwa buvuye ku ntasi ze bumubwira ko igihugu kigiye guterwa n’ibihugu by’ibituranyi. 

Uyu mwami akusanya ingabo ze ngo zitegure kujya ku rugamba kurwanya umwanzi.

U Rwanda rwaje guterwa, abana bagize rya torero “Indirirarugamba” bumvise inkuru ko batewe basaba kujya gutabara n’ubwo bari bakiri mu itorero, ntibiyumvishaga icyatuma bahezwa kandi baraje mu itorero ngo bazige gutsinda umwanzi.

Umukino ukomeza werekana uko aba bana n’abasore bitwaye ku rugamba kugeza batahukanye intsinzi ndetse bagakomereza mu kwivuga amacumu. 

Indirirarugamba bisobanuye iki?

“Indirirarugamba’ wari umutwe w’ingabo wabayeho wari uw’abana bato batozwaga kuba ingabo.

Massamba Intore aherutse gutangaza ko mu gihe cy’ingoma y’Umwami Mutara, iri torero ryari riyobowe na Butera ryari irya kabiri ku itorero ry’Igihugu ryitwaga “Indashyikirwa”.

Amateka avuga ko ku Ngoma y'Umwami Cyirima II Rujugira [1675 - 1708] u Rwanda rwarasumbirijwe abana bashegera kujya rugamba, Umwami arabitegereza ati: "Abo ni INDIRIRA” bashakaga kujya ku rugamba gutabara igihugu cyabo batitaye ku kuba bakiri bato bumvaga bafite ubumenyi buhagije ku bijyanye n’urugamba.

Batumiye abamugariye ku rugamba

Abateguye iki gitaramo n’Itorero Ishyaka ry'Intore bahisemo gutumira abamugariye ku rugamba mu rwego rwo kuzirikana ubutwari bwabaranze batabara igihugu.

Ni igikorwa bateguye kugira ngo birusheho gutanga isomo ku bakiri bato n’abakibyiruka rijyanye no gukunda igihugu ndetse bakaba banacyitangira kuko baba banabona abakoze ibiri mu mukino ukinirwa ku rubyiniro.

Umuyobozi w’iri torero, Cyogere yabwiye itangazamakuru ko bahitamo kuzana abamugariye ku rugamba rwo kwibutsa ubutwari bwabaranze ndetse bikabafasha gutanga isomo ryabo ryo gukunda igihugu.

Ati “Bariya bo noneho ni bakuru bacu mu kuba ingabo, ni ingabo zarwanye urugamba tubona amahoro tukaba dukoze igitaramo nk’iki icyo dukora rero ni ukwibutsa ubutwari bwabo n’abababanjirije tunabwira abakiribato kubuzirikana ndetse no kurushaho gukunda igihugu n’umuco wacyo.”

“Iyo tubabonye bituremamo iby'iyumviro by’uko hagize igikoma natwe twatabara nubwo ubungubu twakinnye turasanira ku ruhimbi ariko hagize ikiba bikaba ngombwa ntakabuza itorero ryaba iyambere.” 

Itorero ‘Ishyaka ry’intore’ ryashinzwe na bamwe mu bahamirizaga mu Itorero Ibihame by’Imana baherutse kuryiyomoraho bajya gushinga iryabo, iki kikaba igitaramo cya mbere bazaba bakoranye.

Bamwe mu bazwi basezeye Ibihame by’Imana bakerekeza mu ‘Ishyaka ry’Intore’ harimo Cyogere Edmond, Mucyo w’Icyogere, Gatore Yannick, Ruti Joel n’abandi benshi.


Abagize Itorero Ishyaka ry'Intore bakoze igitaramo gikomeye ku nshuro yabo ya mbere 









Rev.Alain Numa ari mu bitabiriye iki gitaramo cy'Ishyaka ry'Intore



Umuhanzi Ngombwa Thimothee uzwi cyane mu bihangano binyuranye


Umuhanzikazi Mariya Yohanna wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Intsinzi'



Umuhanzi wamamaye mu bihangano binyuranye, Muyango Jean Marie



Umunyamideli Kate Bashabe yitabiriye iki gitaramo mu rwego rwo gushyigikira iri torero


Rudatsimburwa wabaye umufatanyabikorwa wa Rayon Sports yitabiriye iki gitaramo




RUTI JOEL YAGARAGAJE UBUHANGA UBWO YASIMBUKAGA URUKIRAMENDE MURI IKI GITARAMO


Kanda hano ubashe kureba Amafoto menshi yaranze iki gitaramo "Indirirarugamba" cy'itorero Ishyaka ry'Intore






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND