Nyuma y’uko umuhanzi Israel Mbonyi asoje amasomo ye akagaruka mu Rwanda abenshi bumvaga ko umuziki we urangiranye n’amasomo ndetse ko n’ababyeyi be bashobora kumutegeka gukora akazi kajyane n’imirimo yigiye iby’umuziki akabyibagirwa.
Uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko yavuye mu gihugu cy’u Buhinde aho yigaga ibijyanye n’imiti(Pharmacy), akazi katoroshye bitanamworohera kugafatanya n’umuziki ariko we ahamya ko azawukomeza ndetse n’ababyeyi be batangaze ko batewe ishema n’ibyo akora.
Umuhanzi Israel Mbonyi
Aba nibo babyeyi b'umuhanzi Israel Mbonyi
Israel Mbonyicyambu uzwi nka Israel Mbonyi, umuhanzi ukunzwe na benshi mu gihe nta ndirimbo n’imwe y’amashusho yari yakora nyuma y’umwaka umwe amaze mu buhanzi, ababyeyi be batangaje ko bashyigikiye ko akomeza gukora kuko bazi ko indirimbo ze zikora ku mitima ya benshi bityo bakazakomeza kumufasha mu bishoboka byose akawugumamo.
Hitimana Shoshi Jean Claude Se wa Mbonyi yavuze ko nta gahunda ihari yo kuvana Mbonyi mu muziki na cyane ko kuva kera bari baramubonyemo impano ndetse mbere yo kumujyana kwiga mu Buhinde mu kiganga, bakaba baratekereje kumushyira mu ishuri ry’umuziki ariko icyo gihe ntibibakundire.
Nyuma y'imyaka yari amaze mu Buhinde, Israel Mbonyi yasuhuzanyije na nyina batinda kurekurana
Murorunkwere Dorcas nyina wa Israel Mbonyi ashyigikiye ko umuhungu we akomeza muziki
Yakomeje avuga ko kumenyekana kwa Israel Mbonyi bitabatunguye bakurikije impano y’ubuhanzi bamuziho kuva kera. Hitimana yabwiye umunyamakuru w’inyarwanda ko n’ubwo Mbonyi asoje Kaminuza mu Buhinde(icyiciro cya kabiri) ngo babonye uburyo n’ubushobozi mu gihe cya vuba yajya kwiga muri Amerika kandi agakurikirana amasomo y’umuziki.
Hitimana Shoshi Jean Claude Se wa Israel Mbonyi yifuza kujyana umuhungu we mu ishuri ry'umuziki
Hitimana Shoshi Jean Claude Se niwe wasuhuje bwa mbere Israel Mbonyi akigera i Kanombe
Ibi kandi biherekejwe n’ibikorwa bye birakomeje aho yadutangarije ko afite igitaramo kizabera muri Serena Hotel mu kwezi kwa Kanama, 2015 gusa akaba ataramenya neza itariki nyayo kizaberaho.
Ku bantu bari bategereje ko iki gitaramo cya Israel Mbonyi kizaba kuwa 9 Kanama 2015, Mbonyi yavuze ko bitashoboka kuko uwo munsi hazaba habayeho igiterane mpuzamatorero kizwi nka Rwanda Shima Imana. Kuva Mbonyi ageze mu Rwanda, nta gitaramo na kimwe cy’abandi bahanzi n’amakorali aritabira kuko yifuza kubanza gukora icye bwite.
Mu gihe cya vuba Israel Mbonyi arataramira abakunzi be
REBA HANO INDIRIMBO YA ISRAEL MBONYI YISE "YANKUYEHO URUBANZA"
TANGA IGITECYEREZO