Kigali

Dr Samuel agiye kuba ahagaritse gukora Gospel mu gihe agiye gukorana indirimbo na Jay Polly

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/03/2015 13:02
1


Umuhanzi Nkurunziza Samuel bakunze kwita Dr Samuel uririmba indirimbo zihimbaza Imana uyu akaba yaramenyekanye mu ndirimbo “Ku isi barababaye” aratangaza ko muri uyu mwaka wa 2015 agiye kuba ahagaritse gukora indirimbo zahimbiwe Imana agakorana indirimbo n’umuraperi Jay Polly.



Mu kiganiro yagiranye na inyarwanda.com Dr Samuel twamubajije impamvu agiye kureka gukora indirimbo zihimbaza Imana  agakora indirimbo zisazwe mu magambo ye yagize ati”Umuhanzi ni nka resitora kuko resitora iteka ibiryo bitandukanye niyo mpamvu gukora indirimbo zisazwe nacyo bintwaye kuko indirimbo zose Imana irazemera”

Umuhanzi Dr Samuel

Umuhanzi Dr Samuel agiye guhagarika umuziki uhimbaza Imana abanze akorane indirimbo na Jay Polly

Kugeza ubu Dr Samuel amaze gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye aho twavuga  Jean Paul Samputu bakaba barakoranye iyitwa “Muhumure Yesu ari hafi” n’indi yakoranye  na Dr Claude yitwa “Tuje kugushima”.

Dr Samuel kuri ubu akaba arimo gutegurana indirimbo na Jay Polly ndetse akaba avuga ko izasohoka vuba.

Asoza ikiganiro twagiranye yagize ati” Intego yanjye niyo kugaragaza impano yanjye kuko nifuza gukora cyane muri uyu mwaka nkazagera ku rwego rushimishije.”

Reba hano indirimbo ya Dr Samuel yitwa "Umwaka udasanzwe"

Moise Niyonzima

  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ruto9 years ago
    ha ha haaaaaa! narumiwe rwose!!!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND