Alex Muyoboke uzwi cyane muri muzika nyarwanda akaba akunze gukorana n’abahanzi batandukanye abafasha kumenyekanisha ibihangano byabo no kubategurira ibitaramo, yatangaje byinshi yifuza ku muhanzi Israel Mbonyi ukunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo zihimbaza Imana.
Israel Mbonyicyambu w’imyaka 23 y’amavuko ni umuhanzi wamenyekanye cyane ku izina rya Israel Mbonyi, akaba yaratangiriye ubuhanzi mu Buhinde aho yigaga Kaminuza ariko muri iyi minsi akaba ari mu Rwanda ndetse akaba agiye gutaramira abakunzi kuwa 30 Kanama 2015 muri Kigali Serena Hotel,kwinjira akaba ari ibihumbi icumi ndetse na bitanu. Israel Mbonyi azwi mu ndirimbo zitandukanye z’amajwi gusa nka nka Uri Number one, Yankuyeho Urubanza, Ku migezi, Nzibyo nibwira, Ndanyuzwe, Agasambi n’izindi.
Israel Mbonyi agiye gutaramira abakunzi be
Alex Muyoboke yabwiye inyarwanda.com ko indirimbo za Israel Mbonyi muri iyi minsi ziri kumukoraho cyane ndetse akaba arizo asigaye yitabiraho kuri terefoni ye. Muyoboke Alex uvuga ko ari umukristo mu itorero Angilikani rya St Etienne mu Biryogo, ahamya ko agiye gusubira mu rusengero kubera Israel Mbonyi. Abajijwe ibintu bituma arushaho gukunda uyu muhanzi ndetse bikaba biri kumukundisha cyane indirimbo zihimbaza Imana, Alex Muyoboke yagize ati:
Israel Mbonyi afite ubuhanga budasanzwe mu myandikire itandukanye y’indirimbo ze. Nakomeje kureba amafoto ye mbona aho yakoraga performance ze(ibitaramo) ariwe urimo kwicurangira. Umwana muto w’umusore handsome boy(umusore ufite uburanga)aririmbira Imana, afite ijwi ryiza cyanee, afite indirimbo imfasha cyane yitwa Nzi ibyo nibwira, I love it kabisa(ndayikunda) ariko bikaba akarusho umwana wanjye Aston akaba ayikunda kundusha.
Alex Muyoboke wabaye umujyanama w'abahanzi batandukanye ba hano mu Rwanda
Israel Mbonyi aririmba yicurangira
Alex Muyoboke yakomeje abwira inyarwanda.com ko Israel Mbonyi ari umuhanga w’intiti ndetse akaba ahamya ko azagera kure cyane mu muziki akagera ku rwego rw’ibyamamare Don Moen na Kirk Franklin, abahanzi b’abanyamerika bakunzwe cyane ku isi mu ndirimbo zihimbaza Imana. Muyoboke yasabye Mbonyi kuzaguma burundu mu muziki uhimbaza Imana(Gospel), yamusabye kutazatana ngo aririmbe ibindi bitari Gospel, Muyoboke ati:
Uyu musore (Israel Mbonyi) azagera kure kuko arabizi, ndifuza ko Imana ibimufashijemo nzamubone nka Don Moen cyangwa umunyamerika Franklin nk’umunyarwanda w’umuhanga utanga ubutumwa bwiza. Icyo namusaba, Imana imfashe tuzahure, ndamusaba ko yazakomeza gukora umurimo w’Imana, aracyari muto ni umuhanga arabizi cyane, afite ijwi ryiza, niyagure umuziki we, nzamubone abwira isi ko u Rwanda rufite Imana. Gospel ayiririmba wumva imurimo kandi arabyumva, so ndamusaba ntazatane ngo aririmbe ibindi, afite talent (impano) idasanzwe yo kuririmbira Imana.
Umuhanzi Israel Mbonyi arasabwa kuzaguma mu muziki uhimbaza Imana
Israel Mbonyi aganira na inyarwanda.com ku bijyanye n’ibyatangajwe na Alex Muyoboke, yamushimiye cyane kuba yarafashe umwanzuro mwiza wo gusubira mu rusengero nyuma yo kumva indirimbo ze zikamuhindura. Mbonyi avuga ko ari intsinzi ikomeye kuko mu kwandika indirimbo ze yari afite intego y’uko zazahindura imitima ya benshi. Mbonyi yavuze ko adashobora kuzava muri Gospel kuko ari isezerano yagiranye n’Imana. Ku bijyanye no gutera imbere akagera ku rwego rwa Don Moen,Mbonyi yavuze ko nawe abyifuza, hamwe n’Imana akaba yizeye ko byose bizashoboka.
Israel Mbonyi yifuza kuzagera ku rwego mpuzamahanga nka Don Moen
Alex Muyoboke umwe mu bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda, avuga ko mu Rwanda hari abahanzi bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel music) aho yavuze Gaby Kamanzi, Patient Bizimana, Aime Uwimana, Gogo, Serge Iyamuremye, Dominic Nic, Neema n’abandi benshi. Abo bose yabashimiye ubuhanga bafite mu bihangano byabo ariko abanenga kudakora umuziki mu buryo bw’umwuga. Muyoboke Alex ati:
Abo bahanzi b’abahanga mu muziki wa Gospel, icyo nabasaba rero ubutumwa batanga ni bwiza ariko banoze umwuga wabo bajye out of box baririmbire Imana ariko binabatunge nk’ahandi hose ku isi uko bikorwa. Bareke kujya baririmbira ubuntu kandi ayo ma Audio na Video (indirimbo zabo) baba bazikoze, bikoze ku mufuka bakishyura Producer.
Muyoboke Alex arasaba abahanzi ba Gospel gutekereza uburyo bajya bakora umuziki ukabatunga
UMVA HANO INDIRIMBO NZI IBYO NIBWIRA YA ISRAEL MBONYI YAKOZE KU MUTIMA WA ALEX MUYOBOKE
TANGA IGITECYEREZO