Aime Uwimana umwe mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse benshi bakaba bakunze kumwita 'Bishop w'abahanzi' agiye gukora igitaramo gikomeye yatumiyemo Simon Kabera, True Promises Ministries n'abandi bahanzi b'abanyempano kugeza ubu batari batangazwa amazina.
Ni igitaramo cyiswe 'Hari amashimwe Live Concert' kizaba tariki 14/10/2018 mu Ihema rya Virunga ribarizwa muri Kigali Conference and Exhibition Center ahazwi nka Camp Kigali guhera Saa Kumi n'imwe z'umugoroba. Aime Uwimana yabwiye Inyarwanda.com ko intego nyamukuru y'iki gitaramo ari ukuramya Imana kugamije kuzana abantu kuri Kristo no guha abantu umwanya uhagije wo kuramya Imana byimbitse bagasabana nayo hakabaho guhembuka kw'imitima.
REBA HANO AIME UWIMANA AGANIRA N'ABANYAMAKURU
Aime Uwimana bakunze kwita Bishop w'abahanzi
Muri iki gitaramo Aime Uwimana azaba ari kumwe na Simon Kabera na True Promises. Kwinjira muri iki gitaramo itike izaba ari amafaranga 5,000Frw ahasanzwe n'amafaranga 10,000Frw mu byicaro by'imbere ku bazagura amatike mbere. Abazazigurira ku muryango ku munsi w'igitaramo, hazabaho impinduka kuko itike izaba igura amafaranga 10,000Frw ahasanzwe na 15,000Frw mu byicaro by'imbere. Iki gitarami kizarangwamo indirimbo zitandukanye harimo izanditswe na Aime Uwimana zakunzwe cyane ndetse n'iz'abandi baramyi batandukanye.
Simon Kabera azaririmba mu gitaramo cya Aime Uwimana
Inyarwanda.com twagize amatsiko yo kumenya impamvu Aime Uwimana yatumiye Simon Kabera na True Promises, nuko atumara amatsiko. Yavuze ko Simon Kabera yamutumiye kubera ko bakoranye umurimo w'Imana kuva kera kugeza n'ubu, byongeye akaba yari amaze igihe kinini ataboneka mu bitaramo bitewe n'impamvu zinyuranye, bivuze ko yasanze abantu benshi bari bamukumbuye.
Aime Uwimana yakomeje avuga ko True Promises yayitumiye bitewe n'uko bamaze kumenyerana cyane. Aime Uwimana ni umuramyi wabigize ubuzima ndetse akaba abimazemo igihe kinini dore ko yakijijwe muri 1993 agatangira kuririmbira Imana muri 1994. Ni umwe mu bo Imana yakoresheje mu gushyiraho urufatiro mu murimo wo kuramya no guhimbaza binyuze muri muzika mu gihe cyacu cy'u Rwanda.
True Promises yatumiwe mu gitaramo cya Aime Uwimana
Aime Uwimana yakoze indirimbo zitandukanye zagiye zikundwa cyane harimo; Muririmbire Uwiteka, Ndi umwana mu rugo kwa Data, Ngwino mukiza twibanire, Mon refuge, Iminsi yose, Urwibutso, Inkovu z'urukundo, Naba mpumirije, Umurima w'amahoro, Nyibutsa, Une Lettre d'amour, Ninjiye ahera, Ku misozi yose (Sinzi ukuntu ibigenza), Urakwiriye gushimwa n'izindi nyinshi zirimo imizingo y'indirimbo zo mu gitabo agenda asubiramo. Kugeza uyu munsi Aime Uwimana amaze gukora imizingo (Albums) igera kuri zirindwi. Indirimbo ze zose hamwe zirarenga 100.
Aime Uwimana yagiye yitabira ibitaramo bitandukanye yaba mu Rwanda ndetse no mu mahanga ariko icyo yaherukaga gutegura ni icy'indirimbo zo mu gitabo cyabaye muri 2014. Ku bijyanye n'impamvu asa nk'uwatinze gukora ikindi gitaramo, yavuze ko yabanje gutegereza igihe cy'Imana. Ngo yifuzaga kuzakora ikindi gitaramo afite itsinda ry'abantu bamufasha kugitegura, none ni ko bimeze uyu munsi dore ko Urugero Media Group ari bo bari kumufasha muri iki gitaramo cye 'Hari amashimwe Live Concert'.
Igitaramo Aime Uwimana agiye gukora
REBA HANO AIME UWIMANA AGANIRA N'ABANYAMAKURU
VIDEO: Eric NIYONKURU-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO