Kigali

Young Grace yatangije umushinga wo kwigisha abana b'abakobwa kudoda-AMAFOTO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:21/01/2015 16:28
24


Umuraperikazi Young Grace usanzwe unafite indi mpano yo kumenya kudoda no guhimba imyambaro itandukanye yiganjemo ikozwe mu bitenge, kuri ubu yatangije umushinga wo gutoza abana b’abakobwa kudoda.



Young Grace avuga ko kugeza ubu afite abakobwa bagera ku munani, yatangiye kwigisha kuva ibiruhuko binini byatangira ndetse bakaba bamaze kugera ku rwego rushimishije.Uretse kuba yarifuje kubasangiza ubu bumenyi mu rwego rwo kugira ubumenyi n’impano nyinshi zitandukanye, Young Grace avuga ko ibi bagomba kubikora mu buryo bubabyarira inyungu bikaba byabateza imbere bose.

Young Grace

Mu kiganiro n’inyarwanda.com, twabajije uyu muraperikazi aho yakuye iki gitekerezo, maze mu magambo ye, Young Grace agira ati “ Ni ugufasha abakobwa bagenzi banjye bagire indi mpano donc kugira ikintu bazi gukora, kandi harimo ababikunda, burya iyo wambaye ikintu widodeye biba ari byiza uba wumva uberewe, icyo utekereje ugikora uko ubishaka, birenze kubwira umuntu ngo abigukorere. So, rero akaba ari abana babikunze nkaba nshaka kugirango mbafashe nkore nka company ijyanye n’ibintu nk’ibyo ng’ibyo bya fashion.”

Akomeza agira ati “ Intego ni ukuba nabo bakwibikaho iyo mpano yo kudoda, bakabikora nka business, ni nka business twishingiye, turimo dushaka gutangiza.”

Young Grace

Ubusanzwe  Young Grace yemeza ko afite ubumenyi buhagije bwo kuba yabasha kwidodera utuntu n’utundi harimo imyenda yo kwambara idoze mu gitenge cyangwa mu gitambaro, ashobora gutaka inkweto mu gitenge, ashobora gukora amaherena,noeud,cravat byose mu bitenge, ibi byose ngo akaba yarabitojwe na nyirakuru. Young Grace ati “ Njyewe ibi mbizi kuva cyera nkiri muto, nari mfite umu grand mere wanjye wanyigishaga kudoda, na tumwe muri turiya twenda two muri Guma Guma ninjye watwidoderaga.”

AMAFOTO YA YOUNG GRACE N'ABAKOBWA BE BAMARANYE AMEZI ATATU

Young Grace

Young Grace

Young Grace

Young Grace

Young Grace

Icyo bahuriyeho bose, ngo ni ukuba basanzwe bakunda uyu mwuga wo kudoda

Young Grace

Young Grace

Young Grace

Young Grace

Young Grace

Young Grace

Young Grace

Young Grace

Young Grace

Young Grace

Young Grace

Young Grace

Young Grace

Young Grace avuga ko kudoda yabitojwe na nyirakuru, ariko kuri ubu akaba yiyemeje kubibyaza inyungu ndetse bikanafasha abandi bakobwa bagenzi be

Young Grace

Uyu muraperikazi akaba atangaza ko arimo yiga neza izina agomba kwita komyanyi ye, ubundi agashaka ibyangombwa byose akanabasha kuyandikisha, maze igatangira gukora mu buryo buzwi

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dada9 years ago
    Ca par exemple!courage rwose ni byiza!muranakeye
  • hum9 years ago
    Courage sha, nje mba i burundi mugabo narabuze umuntu azi kudoda neza uko ndavyipfuza ngo aze arandodera uko ndabishaka kudodesha nza mu rda kdi biragoye kbsa. Bitavuze ko ata babayo barahari muga ntibabizi neza gose nkuko ndavyipfuza. Courage sha kudoda ni vyiza kbsa...muraze mutwigishe natwe basi kko mbona njewe asha gushonesha ngira ndabicikeko kweli!!
  • murenzi9 years ago
    grace ntabeshye abo birirwa mutubari badoze ryari? ndabazi Bose .
  • murenzi9 years ago
    grace ntabeshye abo birirwa mutubari badoze ryari? ndabazi Bose .
  • Claude 9 years ago
    izi nkumi yigisha ko ari tayari ra!!!
  • Manzi9 years ago
    komerezaho mwana kdi congs kuba uri kubasha kurwanya ubushomeri murubyiruko
  • safali9 years ago
    ni nabeza kubi.
  • jules9 years ago
    wow byiza akorera he c?
  • tuff 9 years ago
    sha iyi atelier de couture ntibuze byose ifite abana beza!
  • kariza estha9 years ago
    Igitekerezo cyiza, icyerekezo cyiza abana bafite akazoza, mukomereze aho
  • kariza estha9 years ago
    Igitekerezo cyiza, icyerekezo cyiza abana bafite akazoza, mukomereze aho
  • Packson9 years ago
    yeah ibyo ndabon aribyo byiza ashatse yanareka nu music yo kubeshya beshya akibera umu stylist agafatanye nabo bagenzi be...
  • haruna9 years ago
    wigisha abakobwa gusa!? nzazane gashiki kanjye cg nabahungu twaza? young grace ndagukunda
  • nadine9 years ago
    ndabishimye cyane kandi ndabashyigikiye
  • aaaaaa9 years ago
    wow byiza cyane....courage chry grece
  • aaaaaa9 years ago
    wow byiza cyane....courage chry grece
  • karisa9 years ago
    Ariko urahinda wamukobwawe yego baba.
  • peter9 years ago
    komerezaho kabisa nibyiza
  • unkown9 years ago
    yigisha abana beza gusa njye niyo mwaba mutazi kudoda nabagana gusa kubera ubwiza bwanyu umukecuru numukecuru grace we courage
  • kalisa9 years ago
    dore abana dore abana data we warira peeee



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND