RURA
Kigali

Amerika: Reba amafoto utigeze ubona y’ubukwe bw’umunyarwenya Ramjaane

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/07/2017 9:33
0


Umunyarwenya Ramjaane Niyoyita yakoze ubukwe arushingana n’umukunzi we Gentille Umuhoza bari bamaze igihe bakundana.Ubukwe bwabo bwabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Texas kuri uyu wa 8 Nyakanga 2017.



Ramjaane Niyoyita n’umukunzi we Gentille Umuhoza yahimbye akazina ka Queen Ramjaane, basezeraniye mu rusengero rwa Westover Church of Christ ruherereye muri Leta ya Texas muri Amerika. Mu bantu batashye ubu bukwe harimo: Alpha Rwirangira, Muchoma Asante, Ally Soudi wari Mc, Emmy we bipfa ku munota wa nyuma. 

Umunyarwenya Niyoyita Ramjaane wamenyekanye nka Ramjaane Joshua Inyenyeri ni umugabo wamamaye cyane nk'umushyushyarugamba (Mc) mu bitaramo bya Gospel ndetse no mu rwenya rwe aho yabinyuzaga mu kiganiro yise “The Ramjaane show” cyacaga ku yahoze ari Lemigo Tv ubu yahindutse Royal Tv. Ramjaane yamenyekanye kandi mu itangazamakuru ryo mu Rwanda aho yakoze mu bitangazamakuru nka Sana Radio, Radio Authentic, KFM no ku Isango star. Kuri ubu asigaye yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho akorera ibijyanye n'urwenya rwe. Nkuko mu nkuru iheruka, twabasezeranyije kubagezaho andi mafoto y'ubukwe bwa Ramjaane, kuri ubu twamaze kuyababonera.

REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE:

ramjaaneramjaaneramjaaneRamjaane n'umugeni weramjaanePasiteri abasezeranyaramjaaneRamjaane n'umufasha weramjaaneramjaaneramjaaneramjaaneUbukwe bwatashywe n'abantu benshiramjaaneramjaaneramjaaneramjaaneramjaaneAlpha Rwirangira niwe waririmbiye abageniramjaaneBakatanye umutsimaramjaaneramjaaneUrukundo nirwogere...ramjaaneAlly Soudi niwe wari umusangiza w'amagamboramjaaneramjaaneUrugo ruhire,...






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND