Kigali

MISS RWANDA2018: Uwimbabazi Alliance yatangaje ko yegukanye ikamba yakangurira urubyiruko ubuhinzi bw’indabyo-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:31/01/2018 13:29
3


Muri iyi minsi kimwe mu bikorwa bijyanye n’imyidagaduro kiri kuvugwa cyane mmu Rwanda ni irushanwa rya Miss Rwanda 2018, aha abakobwa bose uko ari 35 bahagarariye intara n'umujyi wa Kigali bari mu myiteguro ikomeye yo gushakisha abakobwa 20 bazajya mu mwiherero uzavamo uwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda w'umwaka wa 2018.



Uko iri rushanwa rigana ahakomeye ni nako Inyarwanda.com tugerageza kuganira n'aba bakobwa kugira ngo batugezeho imigabo n’imigambi yabo kugira ngo n’amatora ari kuba abantu babatore bumva neza icyo aba bakobwa bakoresha ikamba baramutse baritsindiye. Aha uwari utahiwe kuganira na Inyarwanda.com yitwa Uwimbabazi Alliance uhagarariye intara y’Uburengerazuba muri iri rushanwa.

Uwimbabazi Alliance aganira na Inyarwanda.com yatangaje ko aramutse yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2018 yakangurira urubyiruko kurwanya ubushomeri bita ku buhinzi by’umwihariko ubuhinzi bw’indabyo, ibyo we yizeye ko byafasha urubyiruko gutera imbere ku buryo bwihuse.

Uwimbabazi Alliance watomboye nimero 25

Uwimbabazi Alliance utuye mu karere ka Rubavu atangaza ko kumushyigikira muri iki gikorwa gikomeye ari ibintu byoroshye aho buri wese ushaka kumushyigikira ajya ahandikirwa ubutumwa bugufi muri telefone ye akandika ijambo ‘Miss’ agasiga akanya akandika umubare 25 nimero n'ubusanzwe yatomboye akohereza kuri 7333.

REBA HANO IKIGANIRO KIGUFI TWAGIRANYE NA UWIMBABAZI ALLIANCE UHATANIRA IKAMBA RYA MISS RWANDA 2018







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • fiacre6 years ago
    iki ni ikigoryi!. indabyo c tuzazirya?
  • clinchy6 years ago
    erega buri muntu agira ibitekerezo bye niba yumva aribyo azakora kuki umuca intege nako abantu nkawe ni benshi kuri iyi si . "ikigoryi " koko ariko mwajya mumenya ibyo muvugira kuri social media ubu bakwanditse ngo uri ikigoryi wakwishima
  • coco6 years ago
    erega buri muntu agira ibitekerezo bye niba yumva aribyo azakora kuki umuca intege nako abantu nkawe ni benshi kuri iyi si . "ikigoryi " koko ariko mwajya mumenya ibyo muvugira kuri social media ubu bakwanditse ngo uri ikigoryi wakwishima



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND