Kigali

SZA yavuze kuri album agiye gukorana na Kendrick Lamar

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:9/01/2025 16:13
0


Umuririmbyi w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Solána Imani Rowe {SZA} yavuze ku buryo yakoranye n’umuhanzi Kendrick Lamar kandi ko amufata nk’umwarimu mu rugendo rwe rw’ubuhanzi anavuga kuri album bateganya gukorana.



Ku wa Gatatu tariki ya 8 Mutarama, SZA yatanze ikiganiro muri "Sherri" aho yatangaje ko hari umushinga wa filime yitwa "One of Them Days" izasohoka muri iyi week-end. Yaganiriye kandi ku bijyanye no gukorana na Kendrick Lamar kuri album imwe.

SZA yavuze ko Kendrick ari umuntu w’ingenzi mu rugendo rwe rwo kwiga no gutera intambwe mu muziki. Yagaragaje ko gukorana na Kendrick Lamar byamufashije kubona uburyo bwo kugera ku ntego ze, no kwiga byinshi ku bijyanye no gucunga neza umwanya we no kuguma ku isonga m'umuziki.

Yagize ati: “Kendrick ni umuhanga, numva ko ari uruhare runini mu gihe cyanjye cyo kwigira ku byiza no mu makosa, ariko cyane cyane gutera imbere mu buryo bwo kwemera amasomo aturutse mu bantu nka we".

Yakomeje agira ati: "Ndashaka cyane gukora album hamwe na Kendrick Lamar, ntekereza ko byaba ari byiza cyane. Ni umuhanzi w’umuhanga cyane, kandi kimwe mu bintu bimufasha kuba umuhanga ni uko ahora atuje, atagaragara cyane, kandi ibyo ndabikunda."

SZA yashimiye Kendrick ku kuba yarabaye umwigisha we mwiza mu rugendo rw’ubuhanzi, kandi ko ahorana icyizere ko abakiri bato bazagerageza gusangiza ibitekerezo no guharanira kuba abo bashaka kuba.

Kendrick Lamar na SZA bakoranye mu mishinga myinshi y'indirimbo, SZA akaba yifuza gukorana album na Kendrick Lamar






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND