Kigali

Umukobwa wa Michael Jackson yahishuye uko yari yarabaswe n’ibiyobyabwenge mu myaka 5 ishize

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:9/01/2025 15:47
0


Paris Jackson, umukobwa wa Michael Jackson, abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, yatangaje ko amaze imyaka itanu ahagaritse gukoresha ibiyobyabwenge.



Paris Jackson yavuze byinshi ku rugendo rwe mu gukoresha ibiyobyabwenge, anahishura ko amaze imyaka itanu ahagaritse gukoresha ibiyobyabwenge ndetse yagaragaje ishimwe ku kuba yarabashije gukira. 

Ati: "Uyu munsi maze imyaka itanu ndi mu nzira y’ubuzima bwiza, nta biyobyabwenge cyangwa inzoga. Kuvuga ko nishimye byaba ari amagambo adahagije kuri njye”. 

Paris Jackson, umuririmbyi akaba n'umwanditsi w'indirimbo w'imyaka 26, yongeyeho ko ashimira umuntu wese wamufashije ku rugendo rwe rwo kubaho neza akareka ibiyobyabwenge. 

Nyirasenge witwa La Toya Jackson [mushiki wa Michael Jackson' yashimye ko Paris abashije kugera kuri icyo kintu gikomeye, avuga ko ashimira imbaraga no guharanira kugera ku nzozi. Yamusabye gufasha abandi bari gukomeza guca mu nzira nk'iyo yanyuzemo.

Paris Jackson ni umukobwa rukumbi wa Micheal Jackson mu bana batatu yabyaye. Se yitabye imana mu mwaka wa 2009, ubwo Paris yari afite imyaka 11.

Umukobwa wa Michael Jackson yavuze uko yaretse ibiyobyabwenge

Umwanditsi: Aline Rangira Mwihoreze 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND