Benjamin Mugisha uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka The Ben yavutse tariki 9 Mutarama 1987, ni umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo mu Rwanda wagiye ukora byinshi bitandukanye mu myaka ye y'ubusore. Tugiye kurebera hamwe bimwe mu by'ingenzi byagiye biba mu rugendo rwe rwa muzika
Umuhanzi The Ben hagiye habaho bimwe mu bintu bidasanzwe mu rugendo rwe rwa muzika harimo gutwara ibihembo, kuganzwa n'amarangamutima akarira bya hato na hato ndetse n'ibindi byinshi birimo n'ubukwe bwe na Uwicyeza Pamella.
Ytangiye kumvikana mu muziki mu 2008.
Duhere hambere mu rugendo rwa The Ben yahawe ishimwe ry'Umuhanzi mwiza wa Afro R&B w’umwaka mu bihembo bya Salax Awards mu 2008-2009. Mu 2009-2010, yarongeye yegukana igihembo cy'Umuhanzi mwiza wa Afro R&B w’umwaka" ndetse n’icyo cy'Umuhanzi w’umugabo mwiza. Mu 2010-2011, yatsindiye igihembo cy'Indirimbo nziza y’umwaka". Ben yanahawe igihembo cya Salax Award cy'Indirimbo y’Umwaka mu 2010-2011.
Mu 2010, Ben yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, havuzwe ibibi byinshi mu rugendo rwe gusa hagiye habaho n'ibyiza byinshi muri Amerika aho yakoranye n’umuhanzi wa Hip-Hop ukomoka i Detroit, Mike-E Ellison.
Nyuma, yatumiwe kuririmba ku cyicaro gikuru cya Loni. Indirimbo ya Ben yitwa I'm in Love yasohotse mu Kwakira 2012, yatumye hashyirwaho icyiciro gishya cy’ibihembo bya muzika mu birori bya Salax Music Awards 2012 mu Rwanda, bituma aba umuhanzi wa mbere wegukanye igihembo cy’Umuhanzi mwiza mu mahanga.
Mu 2021, Julien Bmjizzo, utunganya amashusho y’indirimbo w’Umunyarwanda, yafashe amashusho anayobora indirimbo yitwa Why ya The Ben afatanyije na Diamond Platnumz, ni imwe mu z'ingenzi uyu muhanzi agira kandi agenderaho kugeza n'ubu.
Dore urutonde rw'indirimbo kugeza ubu The Ben amaze gukora wenyine ku giti cye:
Jambo,Urarenze, Ese Nibyo, Amahirwe yanyuma,Incuti nyancuti,Wigenda, Amaso Ku Maso,I'm in Love ,I can See, Habibi,Fine Girl, Naremeye,Ndaje,Vazi (2019),Suko na Ni Forever
Dore urutonde zimwe mu ndirimbo umuhanzi The Ben yagiye ahuriramo na bagenzi be:
• Binkolera ft Sheebah Karungi
• No you no life ft B2C
• Ngufite Kumutima ft Zizou Alpacino
• This is love ft Rema Namakula
• Why ft Diamond Platnumz
• Lose control ft Meddy
•Sikosa ft Kevin Kade, Element Eleeh
Tbe Ben kandi imyaka 38 y'amavuko isanze amaze gushyira hanze Albums 3, Amahirwe ya nyuma yamuritse mu 2009, Ko Nahindutse yamurikiye mu Bubiligi mu 2016 aho yaganjwe n'amarangamutima akarira ndetse na Plenty Love yamurikiye muri BK Arena mu gitaramo cy'amateka yakoze ku ya 1 Mutarama 2025.
Bimwe mu bintu bidasanzwe byagiye biba kuri The Ben mu bihe bitandukanye:
Donah Mbabazi yagiranye ikiganiro na The Ben mu 2016, baganira ku muziki we, ubuzima bw’urukundo n’imigambi yo gusubira mu Rwanda.
The Ben yaririmbye mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye ku cyicaro cy'Umuryango w'Abimbumbye i New York.
The Ben na Sheebah baririmbye mu gitaramo cyabereye muri Fusion Autospa.
The Ben na Bruce Melody bagiye bavugwaho kugira amakimbirane ndetse abafana kuri buri ruhande bajya mu ntambara y'amagambo, gusa mu gitaramo yakoreye muri BK Arena ku ya 1 Mutarama 2025, mugenzi we yaracyitabiriye, benshi bemeza ko kaba ari akadomo gashyizwe kuri iyi beef.
Mu 2022, The Ben yashyingiranwe byemewe n’amategeko na Uwicyeza Pamella naherutse no kugaragaza ko bakuriwe bari hafi kwibaruka infura yabo.
Mu 2023 The Ben yagaragaye kurubyiniro hamwe n'umuhanzi Diamond Platnumz aho baririmbye indirimbo Why mu itangwa ry'ibihembo bya Trace Awards byabereye muri BK Arena mu mujyi wa Kigali.
The Ben yabaye umwe mu bageze ku rwego rwa nyuma batoranyijwe mu bihembo bitangwa na Radio Mpuzamahanga y'Abafaransa (RFI Discovery Prize) mu 2016.
The Ben Mugisha azwi nk’icyamamare cya mbere cya muzika mu Rwanda, nk’uko byagiye bigaragara cyane no mu gitaramo aherutse gukorera muri bk Arena.
The Ben ubwo yavugaga ijambo nyuma yo guhabwa igihembo muri Salax Awards mu 2009
The Ben na Tom Close mu myaka ya kera bihariraga ibihemo
The Ben amurika Album ya Kabiri
The Ben yarushinze na Uwicyeza Pamella mu 2023 aho ubu bitegura kwibaruka
The Ben yamukiriye abanyarwanda Album ye ya Gatatu+ AMAFOFO
Yakunze gutamazwa n'amarangamurima
TANGA IGITECYEREZO