Kigali

Mico The Best yasobanuye byimbitse urukundo rwe n'Umunyamerikakazi ateganya kujya gusura mu mezi atatu -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/11/2018 16:33
4


Mico The Best ni umwe mu bahanzi b'abanyarwanda bakora injyana ya Afrobeat, ni umwe mu bakunzwe cyane mu Rwanda. Kuri ubu uri mu rukundo n'umunyamerikakazi, akaba yaduhishuriye byinshi ku rukundo rwabo ndetse anatumenyesha ko yifuza kuba yajya gusura umuryango wo kwa sebukwe mu minsi ya vuba.



Amakuru yageraga ku Inyarwanda.com ni uko Mico The Best yaba ari gushaka ibyangombwa byo kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho ashaka kujya gusura umukunzi we. Uyu muhanzi yemereye Inyarwanda.com ko ari muri gahunda zo gushaka ibyangombwa ngo ajye gusura umukunzi we. Mico The Best yabwiye umunyamakuru ko umukunzi we Acacia bamaze amezi 18 bakundana.

Abajijwe niba uyu mukobwa bajya babonana, Mico The Best yabanje guhakana ibyo kubonana n'uyu mukobwa bakundana ariko nyuma aza guhamya ko kuvugana bica mu nzira nyinshi zirimo no kubonana. Abajijwe uko bamenyanye Mico The Best yirinze kubitangaza gusa ahamya ko uyu mukobwa yari asanzwe ari umufana wa muzika ye.

Mico The Best

Mico The Best

Yabajijwe niba afite gahunda yo kujya muri Amerika maze Mico The Best ahamya ko bigenze neza yajya gusura umuryango w'umukunzi we mu mezi atatu ari imbere ariko nanone ahamya ko byaterwa n'uko yaba yabonye ibyangombwa. Mico The Best abajijwe niba ateganya kurushinga vuba yabwiye umunyamakuru ko  iby'ubukwe atabivugaho ubu gusa ahamya ko we n'umukunzi we bakundana.

REBA HANO IKIGANIROTWAGIRANYE NA MICO THE BEST






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • van6 years ago
    Sha namwe mukora muzika muri guhiga nabazungu babakiza ubuzima bwacu bwa Africa unva mumeze nkindaya namwe mubamuteze ibyo bijiji bitazi icyo muhiga hhh nbega ubuzima disi
  • Funny6 years ago
    Hari abatype mbona nkabona basa nabataye umutwe. Urandikira umuntu kuri facebook yagusubiza ngo ni umukunzi wawe? Ubuse ugezeyo ugasanga ni ikigabo cyashyizeho ifoto y'i baby wagirute?
  • Umwali6 years ago
    Nukwikirigita akisetsa, cg yibwirako muri amerika naho abari baciriritse nkuko hano twirwa tugaraguzwa agati kubera ubukene, kutiga, no kugagira potential and skills
  • Kanyarwanda6 years ago
    Ariko nkizi nkuru muzandika kubera iki? Uyu mutype murabona adahaze shisha



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND