Mc Tino ni umwe mu bahanzi u Rwanda rufite bafite impamyabumenyi ya Kaminuza, uyu akaba yararangije muri SFB mu mwaka wa 2010. Icyakora n'ubwo ari intiti uyu mugabo ngo ntajya yibagirwa ubugiraneza bwa Afande Dodo wamufashije kwiga icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye cyane ko byari bigoye kubona ubushobozi bwo kwiga.
Mc Tino aganira na Inyarwanda yadutangarije ko ubwo yari atangiye amashuri yisumbuye aribwo yafashijwe na Afande Dodo kumwishyurira amafaranga y’ishuri imyaka itatu y’icyiciro rusange muri Essa Nyarugunga, aha uyu muhanzi yatangaje ko icyatumye afashwa na Afande Dodo ari uko yari umuhanga mu ishuri ariko adafite ubushobozi. Ubwo yari akigera muri iki kigo, Mc Tino yakoze ibazwa mu isomo ry’amateka agira amanota 98% icyakora kuko yari yaramaze kwemeza abarimu bamukundaga ariko akaba umwana w’umukene udashobora kwiyishyurira amafaranga y’ishuri.
Afande Twahirwa Dodo ni we wishyuriye Mc Tino icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye
Mc Tino yagize ati” Nkigerayo hari test bakora mu ishuri iya mbere nakoze yari History mbona 98%, abarimu barankunda rimwe mama abura amafaranga y’ishuri ,hari umugabo wigishaga aho aranganiriza ambaza icyo mama akora mubwira ko acuruza resitora ariyo mpamvu nta bushobozi afite bwo kundihira. Uyu mwarimu yahise abwira Afande Dodo ko ndi umwana we , icyakora umufasha we niwe wakundaga ku Ishuri aza kuza baraganira barandeka ndiga.”
Mc Tino warihiwe na Afande Dodo ubu yabaye umugabo, ni umuhanzi ukomeye, Mc ukomeye ndetse akaba n'umwe mu banyamakuru bazwi hano mu Rwanda
Mc Tino atangaza ko kuba yarabashije kwiga akarangiza abikesha ko yaje kugira ubwenge bwo mu ishuri bwatumye bamurihira icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, icyakora nubwo aha bamurihiraga arangije icyiciro rusange uyu muhanzi yaje kujya gukomereza muri Kigali International Academy aho yasoreje amashuri yisumbuye akabona Bourse ya Leta ahita ajya kwiga muri SFB ari naho yarangirije icyiciro cya kabiri cya kaminuza.
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MC TINO
TANGA IGITECYEREZO