Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo Jordan Mushambokazi umwe mu bakobwa bahataniraga igihembo cya Nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2018 yasuraga abana babanyeshuri bo ku Nkombo. uyu mukobwa utaragize amahirwe yo kwegukana ikamba cyangwa kuza mu babonye imyanya myiza kuri ubu yatangiye gushyira mu ngiro umushinga yari yatanze.
Tariki 02 Kanama 2018 nibwo Jordan Mushambokazi yerekeje mu ntara y' Uburengerazuba mu karere ka Rusizi mu murenge wa Nkombo aho yasuye abanyeshuri biga mu ishuri ryitwa nkombo foundation school ryigamo abanyeshuri bagera muri 700 abenshi muribo bafite ikibazo cy'imirire mibi kubera kutabona indyo yuzuye, aha uyu mukobwa akaba yaragaburiye igikoma abanyeshuri bose akoresheje ifu y'igikoma ya nootri family hanyuma bamwe muri bo bafite ikibazo cy' imirire mibi kurusha abandi abagenera ifu y'igikoma yo gutahana.
Usibye kugaburira abana igikoma uyu mukobwa ariko kandi yigishije ababyeyi babo akamaro ko gutekera abana indyo yuzuye ndetse n'ingaruka z'imirire mibi ku mikurire y'umwana aha ariko kandi akaba yaranababwiye ingaruka bifite ku muryango ndetse na sosiyete nyarwanda muri rusange. uyu mukobwa kandi yijeje ubuyobozi bw'ikigo cya Nkombo Foundation School ubufatanye ndetse no gukomeza kububa hafi muri iki gikorwa kijyanye n'umushinga we wo kwigisha abantu kunoza indyo mu muryango.
Jordan Mushambokazi ubwo yari ageze kuri iki kio
Yabanje gusabana naba bana
Jordan yabanje kuganiriza aba bana
Jordan Mushambokazi asangira igikoma n'abana
Abana bagaragaza imirire mibi bagenewe ifu y'igikoma
TANGA IGITECYEREZO