Imyaka 6 irenzeho iminsi 19 abahanzi Meddy na The Ben bavuye mu Rwanda. Igenda ryabo ni imwe mu nkuru zavuzweho cyane, ndetse nanubu kugarukwa kwabo bikaba ari indi nkuru ikunda gusamirwa hejuru n’abakunzi ba muzika muri rusange.
Ku itariki ya 4 Nyakanga 2010, Meddy na The Ben berekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuririmba mu gitaramo ‘Urugwiro Conference’. Bamaze kuririmba bafashe umwanzuro wo kugumayo. Mu myaka yakurikiyeho, uyu mwanzuro wabo wakomeje kuba ingingo igarukwaho mu isesengura ry’abanyamakuru b’imyidagaduro. Bamwe mu basesenguzi bavugaga ko aba bahanzi bahisemo nabi, ko bagiye gusubira inyuma muri muzika yabo,.…muri make ko ibyabo birangiye ariko hakaba n’urundi ruhande rwabibonaga ukundi.
Umubare munini w’abakundaga muzika yabo, bo baheze mu gihirahiro bibaza niba bazongera kubagezaho ibihangano biryoheye amatwi nk’ibyo bakoze hagati ya 2008 na 2010 ubwo bagendaga. Bibazaga niba bazongera kumva indirimbo imeze cyangwa iruta ‘Amayobera’ yamenyekanishije Meddy cyangwa, ‘Uzaza ryari’ The Ben yahereyeho acyitwa Ben.
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe icyo Meddy na The Ben bungukiye muri Amerika mu myaka 6 bamazeyo na bimwe mubyo bamwe mu bahanzi bari mu Rwanda bungutse kubera ko Meddy na The Ben badahari.
Mu bantu 100 bakurikiranira hafi muzika nyarwanda na mpuzamahanga babajijwe na inyarwanda.com, 100 bemeje ko Mugisha Benjamin (The Ben) na Ngabo Medard( Meddy) bungukiye mu kugenda kwabo kurusha uko bari kuguma mu Rwanda ari nayo mpamvu tugiye guhera ku gice kigaruka kucyo bungutse.
1.’Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze’
Nuwanga urukwavu ntiyabura kwemera ko ruzi kwiruka. Biragoye ko hari uwahakana ko The Ben na Meddy bavuye mu Rwanda aribo bahanzi bakunzwe kurusha abandi. Gusa kubwa Ben Kayiranga, si byiza ko umuhanzi aguma ahantu hamwe igihe ashaka kwagura muzika ye ku rwego mpuzamahanga.
“Kuba The Ben afite ijwi ryiza ni byiza ariko muri evolution y’umuhanzi, kujya hanze nka kuriya bigira icyo bimwongerera muri experience. Kugenda kwe ndabihamya ko byamwongereye experience, technique no gukora cyane kandi ni ibintu byiza. “ Amagambo Ben Kayiranga yatangarije inyarwanda.com
Mihigo François Chouchou umaze imyaka isaga 40 muri muzika ndetse akaba ari umwe mu bazengurutse ibihugu byinshi acuranga, na we ntiyanyuranyije na Ben Kayiranga , yemeza ko ‘Akanyoni katagurutse katamenya iyo bweze’.
Kubwe asanga kuba muri Amerika kwabo ari nko kuba ku kibuga cy’umuziki mpuzamahanga, bityo bagakora bigereranya n’abandi bahanga mu njyana nkiyo bakora. Ati “ Bibafasha guhimba mu buryo buri ku rwego rw’ababigize umwuga, ibihangano byabo bigasohoka bikoze neza naho abahanzi bari hano mu Rwanda bahanga bigereranya n’abo bari ku rwego rumwe bigatuma bahora bari’ local’ artists.”
Mihigo akomeza avuga ko iyo usohotse mu gihugu aribwo uhura n’abahanga cyane, bakakwerekera uko bikorwa , bigatuma uburyo wabonaga ibintu n’imikorere yawe bihinduka.
Haba mu bihangano bashyira hanze mu majwi n’amashusho, uko bitwara mu bitaramo binyuranye batumirwamo, ntibisaba isesengura rihambaye kugira ngo ubone ko Meddy na The Ben hari ikintu kinini biyongereyeho aho bagereye muri Amerika.
KANDA HANO WUMVE ’HABIBI’ YA THE BEN
KANDA HANO WUMVE’NTAWAMUSIMBURA’ YA MEDDY
2.Byongereye ‘Audience’ ya ‘Diaspora’ bari bafite…n’agaciro kabo
Hagati ya 2009 na 2010, igitaramo cyabaga kirimo bombi cyangwa umwe muribo cyaritabirwaga cyane. Meddy amurika album ‘Amayobera’, Petit stade yarakubise iruzura nyamara kwinjira byari 3000 FRW na 5000 FRW.
Nubwo bari bakunzwe cyane mu Rwanda ariko hari abanyarwanda baba mu mahanga batabashaga kubibonamo cyane kuko babaga kure yabo. Aho bagiriye muri Amerika nibwo abanyarwanda bo muri Diaspora batangiye kubibonamo cyane. Ibi byaterwaga n’uko babashaga kubabona imbonankubone mu bitaramo bakoreye mu mijyi itandukanye yo muri Amerika, mu Bubiligi, Ubuholandi n’ahandi.
Ku itariki 31 Ukuboza 2015 nibwo indirimbo ‘Nasara’ ya Meddy yaciye agahigo irebwa n’abantu miliyoni ku rubuga rwa Youtube. Ni agahigo katigeze gakorwa n’undi muhanzi nyarwanda n’umwe mu mateka ya muzika nyarwanda mu bahanzi baririmba ku giti cyabo. ‘Burinde bucya’ nayo iri mu ndirimbo zarebwe n’abasaga miliyoni mu za Meddy. Ku itariki 23 Werurwe 2016 I’m in love ya The Ben nayo yahise ikurikiraho mu kurebwa n’abasaga miliyoni.
Barushijeho kwegera abakunzi babo bari muri Diaspora. The Ben imbere y'abafana be tariki 5 Werurwe 2016 mu gitaramo yakoreye i Bruxelles mu Bubiligi
Tariki 4 Nyakanga 2015 , Meddy imbere y'abafana be mu gitaramo yakoreye mu Bubiligi
Ku itariki 09 Nyakanga 2016 ‘Nka Paradizo’ y’umuhanzikazi Priscillah yakoranye na Meddy nayo yujuje abantu miliyoni bayirebye . Aha nanone hagaragarira uruhare rw’abanyarwanda baba muri Diaspora ndetse no kuba aba bahanzi baragize abandi bafana barenze kubo basanganywe mu Rwanda kuko ntamuhanzi uba mu Rwanda urabasha kugeza kuri miliyoni y’abantu barebye indirimbo ye imwe kuri youtube.
Kuri ubu The Ben ari guhatanira African Entertainment Awards USA abikesheje amashusho y’indirimbo ‘Ntacyadutanya’ yakoranye na Priscillah. Ni amarushanwa ahanganiyemo n’ibihangange nka Eddy Kenzo(Maria Roza), Joh Makini ft AKA (Don’t bother), Ommy Dimpoz (Achia Body) ,MC Galaxy na Diamond Platnumz(Utanipenda).
Ubukire bwa mbere ni abantu. Ibitaramo bakorera muri Amerika n’i Burayi bibafasha kumenyana n’abandi bahanzi ndetse n’abantu babafasha mu iterambere rya muzika yabo. Kuba bageze kuri uru rwego agaciro k’amafaranga bahabwa mu gutumirwa mu gitaramo runaka gatandukanye cyane n’ako bari kugumaho iyo baba bakiri mu Rwanda.
Iyo amashusho ya' Ntacyadutanya' akorerwa mu Rwanda, byari bigoranye ko The Ben agaragara mu bahatanira African Entertainment Awards USA
3.Bahunze igitutu cy’itangazamakuru
Kugira ngo umuhanzi ashyire hanze igihangano cy’umwimerere kandi kizasigara mu mitima y’abantu, bisaba igihe ,kudahubuka, kugisha inama n’ibindi. Biragoye ko wahimba indirimbo mu cyumweru kimwe, mu kindi ngo uyishyire hanze ibe iy’ibihe byose.
Kuba Meddy na The Ben bari muri Amerika basa n’abadafite igitutu cy’itangazamakuru nk’icyo bari guhura nacyo bari mu Rwanda.
Hari abanyamakuru bamwe bumva ko kuba umuhanzi bivuga guhora ushyira hanze indirimbo,bityo bakabahozaho igitutu . Ibi ninabyo bituma bamwe mu bahanzi bakora uko bashoboye bagahora bakora indirimbo batitaye ku ireme ryazo ahubwo bagira ngo bitavugwa ko’bazimye’(imvugo ikoreshwa havugwa abahanzi batagihanga cyangwa batakigezweho).
Ku itariki 18 Nyakanga 2016 nibwo The Ben yashyize hanze indirimbo ye nshya yise’ Habibi’. Uretse ‘Ntacyadutanya’ yafatanyije na Priscillah, na ‘Only you’ aheruka gukorana na Ben Kayiranga, indirimbo ye ku giti cye aheruka ni ‘Ko nahindutse’ yo muri Kamena 2015.
Ku itariki 21 Nyakanga 2016 nibwo Meddy yashyize hanze indirimbo’ Ntawamusimbura’. Yaherukaga gushyira hanze indirimbo ye ku giti cye (Burinde bucya) muri Mutarama 2015, indi yafatanyije na Kitoko bayita ‘Sibyo’ ni iyo muri Gicurasi 2015.
Iyo baba bakiri mu Rwanda, byari kubagora kubasha gufata igihe kingana gutya ngo babone gushyira hanze indirimbo nshya. Iyo baba bakiri mu Rwanda ,byarashobokaga cyane ko birinda kuvugwaho’kuzima’, bagapfa gushyira indirimbo hanze zidafite ireme. Iyo wumvise indirimbo zabo nshya zombi, wumva ko habayemo gutuza no gushyira ubuhanga mu mihangire nta gihunga cya ‘navuzweho ko…’ cyangwa ‘bitavugwa ko…’.
4…yateye inda,…yatandukanye n’umukunzi,…Bahunze uruvugo
Umuhanzi w’umusore ufite ubuhanga n’uburanga akundwa cyane n’abakobwa ndetse n’abagore. Muri abo hari abaza bamusanga batagenzwa na kamwe, bamwe ndetse bakaba bakenera kumenyekana bamugendeyeho binyuze mu gukundana. Hari n’abatega umuhanzi umutego bakabyarana. Inkuru y’uko umuhanzi yateye inda umukobwa runaka, itangazamakuru riyisamira hejuru, iy’uko umuhanzi kanaka yatandukanye na nyirakanaka, abanyamakuru nayo irabashishikaza kuko bibafasha gucuruza.
Mu buzima bwa muntu ntawe ukunda kuvugwa nabi. Kuvugwaho inkuru zitari nziza buri gihe ku muhanzi, bimugabanyiriza igikundiro n’icyubahiro yahabwagaga n’abantu, bikagira ingaruka ikomeye ku buhanzi bwe. Kuba The Ben na Meddy bari muri Amerika si ukuvuga ko badakunda cyangwa ngo bakundwe ahubwo amakuru yabo bigora itangazamakuru ryo mu Rwanda kuyabona, bityo bikaba bigoye ko wazabona inkuru zivuga abo bakundanye nabo, abo batandukanye, abo bateye inda,..nk’ibimaze iminsi bigaragara ku bahanzi n’ibyamamare nyarwanda.
5.Abahanganishwaga , basigaye basenyera umugozi umwe
Umukino wa APR FC na Rayon Sports ntukomezwa gusa n’amazina y’aya makipe, ahubwo ubukeba bwayo ahanini bwubakwa n’itangazamakuru.
Meddy na The Ben bakiri mu Rwanda bari basigaye ari abakeba mu itangazamakuru . Igikorwa cy’umwe cyahitaga kigereranywa n’icyundi, rimwe na rimwe hakabaho abemeza ko umwe arusha undi . Uku kubagereranya kwasaga nk’ukubagira abanzi, ndetse abafana b’umwe bakaba bataracana uwaka n’abakunda undi.
Basigaye bahuza urugwiro, mu gihe mu Rwanda bahanganishwaga
Kugenda kwabo kwakuyeho iri hangana n’igereranya ahubwo muri 2012 batangira gukorera hamwe mu itsinda rya rya Press One , muri 2013 bahita bakorana indirimbo bise ’Nduw’i Kigali’ bafatanyije n’umuraperi K8. Nyuma yaho nibwo bakunze guhurira mu bitaramo bafatanya, banashyigikirana, ikintu ubusanzwe kitabagaho bakiri mu Rwanda.
PGGSS bari bayifiteho ijambo, kontaro z’ibigo bikomeye,…hari abungukiye mu kugenda kwabo
Muri 2011 nibwo hatangiye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star,umwaka umwe nyuma y’igenda rya The Ben na Meddy. Ni irushanwa ritorwamo umuhanzi ukunzwe , ufite ubuhanga mu miririmbire no kwitwara neza ku rubyiniro,…Bagenda ibi hafi ya byose bari babyujuje kuburyo muri 5 bayitwaye kugeza ubu, 2 muribo barikuba baragombye gutegereza izindi nshuro kuko Meddy na The Ben iri rushanwa bari barifiteho ijambo ukurikije uburyo bari bakunzwe bagenda ndetse kugeza n’ubu bakaba bari imbere mu mitima y’abanyarwanda benshi.
Kuzamuka no kumenyekana biruseho kwa Bruce Melody, Christopher na King James mu njyana ya RnB/Pop kwabayeho nyuma y’igenda rya Meddy na The Ben kuko aribo basaga n'abayoboye muri iyi njyana.
Aho muzika igeze kuri ubu, abahanzi bakura amafaranga ahantu hanyuranye. Mu bitaramo, mu kugurisha indirimbo (nubwo atari cyane uretse abafitanye amasezerano na Afrifame), kuririmba mu bukwe,n’ahandi. Kwamamaza mu buryo bwose amasosiyeti akomeye nabwo ni mu buryo bubafasha kwinjiza amafaranga. Iyo The Ben na Meddy baba bakiri mu Rwanda, bari kuba ari bamwe mu bafite kontaro nyinshi zo kwamamaza ibigo binyuranye mu Rwanda kubera gukundwa cyane na rubanda rugufi n’abifite.
Hari amafaranga ari mu mifuka y’abanyarwanda yakagombye kuba ari ayabo
Ni kenshi hakunzwe kuvugwa ko aba bahanzi bagiye kugaruka mu Rwanda, byaba bitangajwe n’abandi cyangwa nabo ubwabo ariko amaso y’abanyarwanda yaheze mu kirere. Amakuru yizewe dufite ni uko hari ibigo bikomeye bikomeje kubagereka umurengera ngo baze gutaramira i Kigali. Umunsi bagarutse mu Rwanda kuhakorera igitaramo, hari abiteguye kuzatanga ayo bazacibwa yose ngo babashe kubabona imbonankubone nyuma y’imyaka myinshi y’urukumbuzi.
TANGA IGITECYEREZO